Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
June 24, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo.

You might also like

Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.

Kabila yageze i Bukavu muri Kivu y’Epfo, menya ikihamugenza.

Leta y’u Rwanda yasubije abagize igihe bavuga ko Perezida Kagame arwaye.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Ni kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/06/2025, ubwo Kagame yakiraga muri village urugwiro Obasanjo.

Nk’uko Village Urugwiro yabyanditse yagize iti: “ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Obasanjo byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.”

Uyu mukuru w’iki gihugu cy’u Rwanda, mu byo yaganiriye na Obasanjo harimo uko umutekano wifashe muri aka karere, baganira kandi no ku bindi bibazo bitandukanye byo kuri uyu mugabane wa Afrika no ku Isi.

Hejuru y’ibyo, banarebeye hamwe uburyo bwo gushimangira umutekano urambye, ubufatanye n’iterambere hagati y’u Rwanda na Nigeria.

Perezida Kagame agarutse mu biro bye bya village urugwiro, nyuma y’iminsi ari mu kiruhuko nk’uko byari byatangajwe n’umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo.

Tubibutsa ko Makolo yatangaje ibi ashaka kubeshyuza amakuru yaragize igihe avugwa n’abanzi b’u Rwanda, aho bavuga ko Kagame ko arwaye, ndetse hari nabahamyaga ko yapfuye.

Makolo mu kubasubiza yavuze ko ibyo bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa, ndetse ko ababivuga ntaho bashingiye.

Tags: ibiganiroNigeriaObasanjoRwandaVillage Urugwiro
Share31Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze.

Uganda: Perezida Museveni azongera yiyamamaze. Umukuru w'igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Miseveni azongera yiyamamaze mu matora ateganyijwe kuba muri iki gihugu umwaka utaha wa 2026. Ku munsi w'ejo...

Read moreDetails

Kabila yageze i Bukavu muri Kivu y’Epfo, menya ikihamugenza.

by Bruce Bahanda
June 24, 2025
0
Kabila yageze i Bukavu muri Kivu y’Epfo, menya ikihamugenza.

Kabila yageze i Bukavu muri Kivu y'Epfo, menya ikihamugenza. Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, asimburwa na Felix Tshisekedi uyoboye iki gihugu,...

Read moreDetails

Leta y’u Rwanda yasubije abagize igihe bavuga ko Perezida Kagame arwaye.

by Bruce Bahanda
June 24, 2025
0
Leta y’u Rwanda yasubije abagize igihe bavuga ko Perezida Kagame arwaye.

Leta y'u Rwanda yasubije abagize igihe bavuga ko Perezida Kagame arwaye. U butegetsi bw'igihugu cy'u Rwanda bwasubije abagize igihe bavuga ko umukuru w'iki gihugu ko arwaye, ndetse hari...

Read moreDetails

Nyuma y’amasaha make Gen.Muhoozi avuye i Kinshasa, yavuze kuri perezida Kagame.

by Bruce Bahanda
June 23, 2025
0
Auto Draft

Nyuma y'amasaha make Gen.Muhoozi avuye i Kinshasa, yavuze kuri perezida Kagame. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi akaba n'umuhungu wa perezida w'iki gihugu, Museveni, nyuma yuko...

Read moreDetails

Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame.

by Bruce Bahanda
June 22, 2025
1
Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame.

Umunyamulenge, Bishop Musinga yavuze amagambo akomeye ku Rwanda, ndetse kandi avuga no kuri perezida Kagame. Dr. Emmanuel Musinga wo mu bwoko bw'Abanyamulenge, kuri ubu utuye muri Leta Zunze...

Read moreDetails
Next Post
Uwari uragiye Inka zundi akanabihemberwa, yazise ize ari nokuzigurishya ku giciro yishakiye.

Uwari uragiye Inka zundi akanabihemberwa, yazise ize ari nokuzigurishya ku giciro yishakiye.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?