Perezida Kagame yavuze kuri mugenzi we, Tshisekedi wa RDC.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yavuze kuri perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, agaragaza ko azi neza ko intambara atari yo izakemura ikibazo cy’umutekano muke muri iki gihugu abereye umuyobozi.
Hari mu kiganiro perezida Kagame aheruka kugirana na CNN, ariko bimwe bibanza kugirwa ubwiru, kuko iki gitangaza makuru ibyo cyashyize hanze byaribyo cyifuzaga.
Muri iki kiganiro, perezida Kagame yagarutse ku bafatanyije na FARDC kurwanya umutwe wa M23, aho yavuze ko muri abo harimo umutwe wa FDLR, ndetse n’izindi ngabo z’ibindi bihugu. Avuga ko abo batari bagambiriye guhashya M23 , hubwo ko umugambi wabo kwari ugutera u Rwanda, bagakuraho ubutegetsi buriho, kandi avuga ko ibyo bagiye babyivugira ku mugaragaragaro.
Kagame muri iki kiganiro kandi yabajije ikibazo agira ati: “Ese haba hari abatekereza ko u Rwanda rwakwicara rugategereza ko rugabwaho ibitero? U Rwanda ruzirwanaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibyo nta kibazo biteye rwose.”
Uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko ashyigikiye umudendezo w’ibindi bihugu, kandi ko bisobanuye ko n’umudendezo w’u Rwanda ukwiye kubahwa.
Ati: “Nta mudendezo w’ibihugu urusha agaciro uw’ikindi, iryo ni ihame ndakuka.”
Yavuze kandi ku myumvire mpuzamahanga inenga u Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa CNN ko ikibazo cya FDLR kimaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa RDC, kandi ko umuryango mpuzamahanga wagishoyemo akayabo ka za miliyari z’amadolari y’Amerika ntibigire icyo bitanga.
Yagize ati: “Ubu se hariyo umutekano nyabaki? Kunenga u Rwanda ni uburyo bwo kwikura mu isoni, batewe n’akaga bateje kubera inyungu zabo, bakaba barabuze uko bazikuramo mu gihe ibintu bikomeje kubazambana mu karere.”
Perezida Paul Kagame avuga ko ubundi ikibazo cyumvikana kandi cyoroshye kubonerwa igisubizo.
Yagize ati: “Ntekereza ko nta muntu wishimiye intambara. Sintekereza ko na perezida Félix Tshisekedi ubwe yishimiye intambara, ariko hari abayimushoramo bamushyigikiye, bamugiye mu matwi, bamwumvisha ko agomba kurwana, iyo batamujya mu matwi, byashobokaga cyane ko yumva ikibazo no kugerageza kugishakira umuti, bityo agashyira imbaraga mu gushaka amahoro.”
Yanaboneyeho kandi kuvuga ko we arajwe ishinga no kwirinda, no gukumira ibibera muri RDC, kandi akurikiranira hafi igihugu cye kugira ngo kitavogerwa, mu gihe Tshisekedi we ahugiye mu bimutesha agaciro kubera gukomera ku mitekerereze iciriritse kwe, nyamara ibyo ngo ntaho byamugeza nta nahobyageza igihugu.
Ati: “Ntabwo wayobora igihugu ngo uteze akaduruvayo mu karere wishingikirije imitekerereze iciriritse. Ikiraje ishinga u Rwanda ni ukwirinda ubwacu.”
Kagame yasoje avuga ati: “Mu bwenge bwacu tuzi ko nta wundi uzuturinda usibye twe ubwacu, twarabibonye mu 1994, niyo mpamvu twashyize imbaraga mu kubaka inzego zacu z’umutekano, n’igisirikare, naho abandi bazakomeza bavuge.”