Perezida Ndayishimiye yagaragaje ahandi intambara izerekeza nyuma y’u Burasirazuba bwa RDC.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yasabye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi gusaba ama-Leta yabo gufatira u Rwanda ibihano ngo kuko ari rwo rwihishe inyuma y’umutwe wa M23, kandi ko iyi ntambara ishobora kuzagera mu gihugu cye cy’u Burundi.
Ahar’ejo tariki ya 31/01/2025, ni bwo perezida w’u Burundi yakoresheje ikiganiro, aho cy’itabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, maze abanza kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2025, nyuma avuga ku ntambara ikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bwa RDC ko uyi rinyuma ateye ubwoba u Burundi.
Yavuze ko afite amakenga ku mirwano irimo iba muri RDC, ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, agaragaza ko iyo mirwano ishobora kuzafatira akarere kose karimo n’igihuggu cye. Kandi yemeza ko u Rwanda rwihishye inyuma y’umutwe wa M23.
Yagize ati: “U Rwanda rukomeje gufata imbibi z’ikindi gihugu, ntabwo tuzobyemera, ndabizi ko ejo n’ejobundi bizagera no mu Burundi.”
Uyu mukuru w’igihugu yasabye abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu cy’u Burundi, gukora iyo bwakabaga bagasaba za Guverinoma zabo kwiyama u Rwanda, kandi bakanarufatira ibihano bikakaye. Avuga ko ibyo byakagombye gukorwa vuba ngo amazi atararenga inkombe.
Nyamara kandi yanaboneyeho kwibutsa aba badipolomate ko u Burundi butazacyeceka, hubwo ko buzafasha umuturanyi wabwo.
Ati: “Ntabwo u Burundi buzemera ko inzu y’umuturanyi ikomeza gusha ngo burebere, oya. Ni yawe buriya iba yegereje gusha. Rero tuzafasha Congo turwanye umwanzi wayo.”
U Burundi bufite ingabo zabwo zirenga ibihumbi 15 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo muri RDC. Iz’i ngabo zifatanya n’iza RDC kurwanya umutwe wa M23.
Gusa ntacyo zihindura, kuko imyaka itatu zimaze zifatanya n’iza Congo(FARDC) kurwanya M23 ntacyo zafashije, kuko uyu mutwe wakomeje kwigarurira ibice byo muri Kivu y’Amajy’epfo n’iya Ruguru.
Ikindi n’uko izo ngabo z’u Burundi zipfira cyane mu mirwano, aho ndetse n’umugoroba w’ahar’ejo bivugwa ko mu nkengero za Localité ya Nyabibwe muri teritwari ya Kalehe zahiciwe ari nyinshi kuburyo amakuru avayo ahamya ko hapfuye ababarirwa mu magana.
Mu gihe kandi mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo imirwano yabaga muri centre ya Masisi no mu gace ka Ngungu, icyo gihe naho byavuzwe ko ingabo z’u Burundi zapfiriye gushyira, aho n’ibitangazamakuru byinshi byavuze ko hapfuye abarenga 500.