Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka zikomeye muri Guverinoma, abaminisitiri babiri bakurwa mu nshingano
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa Gatanu yakoze ivugurura muri Guverinoma ye, akura mu nshingano abaminisitiri babiri bari bamaze amezi atandatu gusa bararahiriye inshingano zabo.
Nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida ryo ku itariki ya 23/01/2026, umwe mu bakuwe mu nshingano ni Arthémon Katihabwa, wari Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere Ridakumira. Yasimbuwe na Alfred Ahingejeje, wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, ndetse anahagarariye igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Kugeza ubu, impamvu zifatika zatumye Katihabwa akurwa kuri uwo mwanya ntiziratangazwa ku mugaragaro. Gusa, amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko yaba atari mu bagifitiwe icyizere n’umugore wa Perezida Ndayishimiye. Abasesenguzi bamwe na bo bagaragaza ko Katihabwa aherutse kugaragara mu masengesho yateguwe na Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Ndikuriyo bivugwa ko afitanye umubano utari mwiza na Perezida Ndayishimiye, ibintu byashoboraga kuba byaragize uruhare mu ifatwa ry’iki cyemezo.
Undi muminisitiri wakuwe mu nshingano ni Jean-Claude Nzobaneza, wari Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi. Yasimbuwe na Damien Niyonkuru, na we wagizwe Minisitiri binyuze muri iryo teka rya Perezida, mu gihe nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku mpamvu nyakuri z’iri vugurura.
Izi mpinduka zije mu gihe u Burundi bukomeje inzira yo kwiyubaka mu bya politiki n’imiyoborere, aho Perezida Ndayishimiye akomeje gushimangira ko ivugurura ry’inzego za Leta rigamije kunoza imikorere ya Guverinoma, kongera inshingano n’uburyozwe, ndetse no gushyira imbere umusaruro uhamye mu miyoborere y’igihugu.
Abasesenguzi bakomeza kugaragaza ko izi mpinduka zishobora kuba ikimenyetso cy’uko Perezida ashaka gukomeza gushyira Guverinoma ku murongo, hagamijwe guhangana n’imbogamizi ziri mu miyoborere n’iterambere ry’igihugu mu bihe biri imbere.






