• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 5, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Paul Kagame yavuze ku by’amabuye y’agaciro igihugu cye gishinjwa kwiba.

minebwenews by minebwenews
February 4, 2025
in World News
0
Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Paul Kagame yavuze ku by’amabuye y’agaciro igihugu cye gishinjwa kwiba.

You might also like

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko Afrika y’Epfo n’ibihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi, ari byo byungukira cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ibyo perezida Paul Kagame yagarutseho ahar’ejo tariki ya 03/02/2025, ubwo yarimo atanga ikiganiro kuri CNN.

Umunyamakuru w’iyi televisiyo ya CNN yateye ikibazo perezida w’u Rwanda agira ati: “Koko u Rwanda rukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan muri RDC? Undi nawe amusubiza ko ibyo bihabanye n’ukuri ngo kuko u Rwanda rufite ibirombe rucukuramo ayo mabuye.

Kagame yanasabye uyu munyamakuru kuzaza akamwereka aho u Rwanda ruyacukura, yagize ati: “Ndagutumiye, uzaze nzakwereka aho ducukura Coltan.”

Hanyuma uyu munyamakuru yongeye kumubaza niba hari andi mabuye y’agaciro u Rwanda rwaba rucukura muri Congo nk’uko bikunze kugaragazwa n’abategetsi benshi b’i Kinshasa, perezida Kagame yahise asubiza ko abungukira muri ibyo bikorwa ari Afrika y’Epfo n’ibindi bihugu bitari u Rwanda.

Yagize ati: “Ibyo ntacyo mbiziho kubera ko icyo ntigishobora kuba ikibazo. Abantu bari kungukira muri ayo mabuye y’agaciro ya Congo kurusha undi uwo ari we wese ni Afrika y’Epfo n’abo Banyaburayi.”

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko munsi y’ubutaka bwarwo harimo Toni miliyoni 112 z’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye, afite agaciro ka miliyari 154$ kandi ko ubushakashatsi bugikomeje.

Ni mu gihe kandi ubushakashatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twacukuwemo, ariko ko utundi 10 tutarigera ducukurwamo.

Iki gihugu cy’u Rwanda gifite amabuye y’agaciro mu butaka bwarwo atandukanye ndetse kuri ubu rufite n’inganda ziyatunganya zirimo urutunganya zahabu ndetse n’urutunganya Coltan.

Tags: Amabuye y'AgaciroCNNRdcRwanda
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails

Uwayoboye urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uwayoboye urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi.

Uwayoboye urwego rw'ubutasi bw'igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi. Major General James Birungi wayoboye urwego rw'ubutasi bw'igisirikare cya Uganda, yatawe muri yombi ajanwa muri gereza y'Ishami rishyinzwe imyitwarire...

Read moreDetails

Koreya y’Epfo yarashe ku basirikare ba Koreya ya Ruguru. Ibintu bishobora kuba bibi cyane.

by minebwenews
August 24, 2025
0
Koreya y’Epfo yarashe ku basirikare ba Koreya ya Ruguru. Ibintu bishobora kuba bibi cyane.

Koreya y'Epfo yarashe ku basirikare ba Koreya ya Ruguru. Ibintu bishobora kuba bibi cyane. Igisirikare cya Koreya y'Epfo cyarashe ku basirikare ba Koreya Yaruguru barinda umupaka uhuza ibihugu...

Read moreDetails
Next Post
M23 yafunze ikibuga cy’indege cya Goma.

Iby'ikibuga cy'indege cya Goma byasabwe ko gifungurwa byihuse.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?