Perezida Donald Trump Yasobanuye Impamvu z’Ingenzi Zituma Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zishishikajwe na Greenland
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahishuye impamvu igihugu ayoboye gikomeje kugaragaza inyota yo kwigarurira Ikirwa cya Greenland, ashimangira ko ari ikibazo gifitanye isano n’umutekano w’igihugu cye n’inyungu z’igihe kirekire mu rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 21/12/2025, Trump yavuze ko Amerika ikeneye Greenland mu rwego rwo kwirinda ibyago by’umutekano, bishingiye ku kuba iki kirwa kizengurutswe n’ibikorwa bya gisirikare by’ibihugu birimo u Burusiya n’u Bushinwa. Yagaragaje ko kuba ayo mahanga agaragaza ibikorwa byayo hafi y’iki kirwa bishobora guteza impungenge ku mutekano wa Amerika.
Ati: “Dukeneye Greenland ku bw’umutekano w’igihugu. Ku nkombe zayo huzuye amato y’u Burusiya n’ay’u Bushinwa. Kugira Greenland mu biganza byacu ni ingenzi mu kurinda umutekano wacu.”
Ibi byatangajwe nyuma y’aho Trump ashyiriyeho Guverineri wa Leta ya Louisiana, Jeff Landry, nk’intumwa yihariye ya Amerika muri Greenland. Perezida Trump yavuze ko yamuhisemo ashingiye ku bunararibonye n’ubushobozi afite mu bijyanye n’imikoranire n’imibanire mpuzamahanga, mu rwego rwo gukurikirana inyungu za Amerika muri iki gice cy’isi.
Icyakora, iyi myanzuro yakiriwe nabi na Leta ya Denmark, ifite ububasha ku mutekano n’imibanire mpuzamahanga bya Greenland. Copenhagen yahise ihamagaza Ambasaderi wa Amerika, igaragaza ko itishimiye na gato amagambo n’ibikorwa bya Washington.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen, yatangaje ko iki cyifuzo cya Amerika kidashobora kwemerwa kuko kibangamiye ubusugire bwa Greenland, ashimangira ko iki kirwa kitagurishwa kandi kidashobora kwigarurirwa ku gahato.
Greenland ituwe n’abaturage bagera ku bihumbi 57, ikaba yigenzurira imiyoborere y’imbere mu gihugu kuva mu 1979, mu gihe Denmark igifite inshingano zijyanye n’umutekano n’imibanire mpuzamahanga.
Kuva Donald Trump yasubira muri White House mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yongeye gushimangira icyifuzo yari asanganywe cyo kugenzura Greenland, ashingiye ku mwanya wihariye iki kirwa gifite mu bya gisirikare, by’umwihariko kubera aho giherereye hafi y’Inyanja ya Arctique, ndetse n’umutungo kamere wacyo urimo amabuye y’agaciro afite agaciro gakomeye ku bukungu bw’isi.
Ni ngombwa kandi kwibutsa ko Amerika imaze igihe kirekire ifite ibirindiro bya gisirikare muri Greenland, kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, bigaragaza akamaro iki kirwa gifite mu ngamba z’umutekano za Washington.
Ku rundi ruhande, mu kwezi kwa gatatu, Visi Perezida wa Amerika, J.D. Vance, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zidateganya gukoresha imbaraga mu kwigarurira Greenland, ahubwo ko ziteguye gushyigikira amahitamo y’abaturage bayo, by’umwihariko niba bahisemo kwigenga no kwitandukanya na Denmark binyuze mu nzira zemewe n’amategeko mpuzamahanga.





