Perezida Trump Yatangaje ko Yategetse Igitero Cyahitanye Abarwanyi ba ISIS muri Nigeria kubera Iyicarubozo bakorera Abakirisitu
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yategetse igitero cy’ubutasi cyahitanye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (ISIS) muri Nigeria. Uyu mutwe wagiye ushinjwa kenshi ibikorwa by’iyicarubozo rikabije rikorerwa abakirisitu muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Trump yavuze ko icyo gitero kigamije kwihorera no gutabara abaturage batagira ingano bamaze igihe bicwa, bafungwa cyangwa bagirirwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro, ashimangira ko “Amerika itazihanganira ibikorwa byo guhohotera abakirisitu cyangwa indi myemerere aho ari ho hose ku isi.”
Nubwo Trump atatangaje umubare nyawo w’abaguye muri icyo gitero, cyangwa aho cyakorewe neza muri Nigeria, yavuze ko ari igikorwa cyateguwe neza kandi cyakozwe mu buryo bwihuse n’inzego za gisirikare za Amerika.
Nigeria ni kimwe mu bihugu bifite ibibazo bikomeye by’umutekano, aho imitwe nka Boko Haram na ISWAP (ishami rya ISIS muri Afurika y’Uburengerazuba) ikomeje kwibasira abaturage, cyane cyane mu majyaruguru y’igihugu. Abakirisitu n’andi matsinda y’amadini akunze kuba intego y’iterabwoba, hakaba hari impungenge ku buzima bwabo n’uburenganzira bwabo.
Abasesenguzi b’ibya dipolomasi bavuga ko iyi mvugo ya Trump, nubwo ishobora kugaragaza ubushake bwo kurengera uburenganzira bw’abemera Imana, ishobora no gukongeza umwuka mubi hagati y’amadini mu karere, cyangwa igutuma Amerika irushaho kwivanga mu bibazo by’umutekano muri Afurika.
Trump, umaze kugaruka cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, yakomeje kwerekana ko kurengera abakirisitu ku isi ari kimwe mu byo yitaho cyane muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga.




