• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

minebwenews by minebwenews
May 22, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

You might also like

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye na Congo Kinshasa n’u Rwanda , ariko avuga ko hari intumwa ifite ubuhanga igihugu cye cyohereje gukurikirana ibibazo bihari kandi ko irimo gukora akazi gakomeye mu guhuza ibi bihugu byombi.

Ibi perezida Trump yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na perezida wa Afrika y’Epfo, Ramaphosa, mu biro bye, White House biherereye i Washington DC.

Kubera iki kiganiro aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye, ibinyamamakuru byinshi byanditse ko Trump yagitezemo Ramaphosa umutego, ubwo yamwerekaga video zirimo indirimbo n’amagambo y’urwango bivugwa na bamwe mu baturage ba Afrika y’Epfo babwira Abazungu babahinzi baba muri icyo gihugu ko bazabica.

Mubarimo bavuga ayo magambo harimo na Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Afrika y’Epfo, ariko ntihagire icyo ubutegetsi bubikoraho.

Akaba ari na yo mpamvu Trump yiyemeje guha ubuhungiro abo bazungu avuga ko barimo gukorerwa jenocide.

Ibyakurikiyeho, abanyamakuru babajije Trump icyo arimo akora ku bibazo by’u Rwanda na RDC, avuga ko we ntacyo yabikoraho.

Ati: “Ntaho mpuriye n’u Rwanda na Congo Kinshasa, ariko niyumvisemo ko hari umuntu ufite ubwo buhanga mu butegetsi bwacu, namwohereje yo kandi yakoze akazi kadasanzwe, niko mbibona. Ariko tuzaba tubireba.”

Ramaphosa yanabwiye Trump ko igihugu cye n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afrika y’Amajyepfo byari bifite ingabo muri RDC byazikuyeyo kugira ngo amahoro abashe ku boneka.

Avuga ko RDC ibonye amahoro n’akarere kose irimo kahita kayagira.

Trump ni bwo yahise atangaza ko ibibera muri RDC ari amahano, ngo kuko igihe cyose hava inkuru z’abantu bicwa, akavuga ko abantu yoherejeyo barimo bakora akazi gakomeye.

Ubundi kandi Trump yeretse Ramaphosa raporo ziva muri RDC zigaragaza ubwicanyi buberayo, ahanini ubwo bwicanyi bubera mu Burasizuba bwayo.

Ibyo bibaye mu gihe RDC yemeye kuganira n’u mutwe wa M23, aho bihuzwa n’igihugu cya Qatar.

Ndetse kandi u Rwanda na Congo Kinshasa nabyo abakuru b’ibi bihugu baheruka guhurira i Doha muri Qatar bahujwe na Emir Sheikh Termin Bin.

Hagataho, u Rwanda na Congo kandi, byakiriye inyandiko yatanzwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ikubiyemo imbanziriza mushinga y’amasezerano y’amahoro.

Hejuru y’ibyo, mu kwezi gutaha ibi bihugu byombi, bizasinya amasezerano y’ubwumvikane imbere ya perezida Donald Trump. Ni amasezerano yitezwe ko azarangiza intambara ziri kubera mu Burasizuba bwa Congo.

Tags: RamaphosaRdcRwandaTrumpUmutego
Share34Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho Leta Zunze ubumwe z'Amerika zashimye umwanzuro wafatiwe mu biganiro by'i Doha muri Qatar wo guhagarika imirwano hagati y'Ingabo...

Read moreDetails

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails
Next Post
Gira ibyo umenya ku gitero u Bubiligi bushinja igisirikare cya Israel.

Gira ibyo umenya ku gitero u Bubiligi bushinja igisirikare cya Israel.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?