Perezida Trump Yibasiye mugenzi we Macron mu Magambo Akakaye, Anongeraho ko Azakubitwa n’Umugore
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje uburakari bukomeye kuri mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amunenga mu buryo bukomeye kandi butangaje, nyuma y’uko u Bufaransa bwanze gutanga ubufasha mu ntambara Amerika ifatanyijemo na Israel igamije kurwanya Iran.
Ibi byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mbere yo gusibwa, yafatiwe mu musangiro wihariye wabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 01/04/2026. Muri ayo magambo, Trump ntiyagarukiye ku kunenga ibyemezo bya dipolomasi bya Macron gusa, ahubwo yanamuvuzeho amagambo asebanya, amushinja kuba yarahohotewe n’umugore we.
Yagize ati: “Nahamagaye Macron, ufatwa nabi cyane n’umugore we; aracyarimo gukira ibikomere byo mu musaya.” Aya magambo yateje impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku myitwarire y’abayobozi bakuru mu ruhando rwa politiki.
Aya magambo ya Trump aje akurikira amashusho yasakaye mu kwezi kwa gatanu 2025, agaragaza Macron asa n’ukubiswe urushyi n’umugore we ubwo bombi basohokaga mu ndege mu ruzinduko bagiriye muri Vietnam. Icyo gihe ariko, Macron yahakanye ayo makuru, ayita ibinyoma n’ibihuha bidafite ishingiro.
Ku ruhande rwa dipolomasi, Trump yagaragaje ko yigeze gusaba u Bufaransa ubufasha bwa gisirikare, ariko bukabumwima. Yavuze ko ibi ari kimwe mu bimenyetso by’uko ibihugu byinshi bigize umuryango wa NATO bitakimushyigikiye mu bikorwa bya gisirikare byo guhangana na Iran, cyane cyane mu kurinda no gufungura inzira y’ingenzi y’amazi ya Hormuz, ifite akamaro kanini mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Trump yanenze bikomeye uwo muryango, avuga ko udafite imbaraga zihagije kandi ko udashobora gukora neza udafite ubuyobozi n’imbaraga za Amerika. Yageze n’aho yita ibihugu biwugize “ibigwari,” amagambo yakiriwe nabi n’abayobozi benshi bo mu Burayi.
Ku rundi ruhande, Perezida Emmanuel Macron hamwe n’abandi bayobozi b’i Burayi bagaragaje ko badashyigikiye iyo ntambara, bashimangira ko igisubizo kirambye ku kibazo cya Iran gikwiye gushakirwa mu nzira ya dipolomasi no kuganira, aho kwifashisha ingufu za gisirikare.
Ibi bibaye mu gihe amateka agaragaza ko umubano hagati ya Amerika n’u Burayi usanzwe urangwa n’ubufatanye bukomeye, cyane cyane binyuze muri NATO yashinzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi mu 1949, hagamijwe kurinda umutekano w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika. Icyakora, mu myaka ya vuba, hagiye hagaragara kutumvikana ku bibazo bya gisirikare n’ububanyi n’amahanga, cyane cyane ku bijyanye n’Uburasirazuba bwo Hagati.
Iyi mvugo ya Trump ishobora kurushaho kongera icyuho hagati ya Amerika n’ibihugu by’i Burayi, mu gihe isi ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke n’ihindagurika rya politiki mpuzamahanga.







