Perezida Trump yigambye guhuza u Rwanda na RDC.
Umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yivuze imyato nyuma y’aho u Rwanda na Congo bigiranye amasezerano agena amahame y’ibanze mu gukemura mu buryo burambye ikibazo cya makimbirane ibyo bihugu byombi byari bifitanye.
Ni amasezerano yasinywe n’abaminisitiri bubanye n’amahanga b’ibihugu byombi, Olivier Nduhungurehe w’u Rwanda na Kayikwamba Wagner wa RDC, aho bayasinyiye imbere ya mugenzi wabo wa Amerika, Marco Rubio, i Washington DC, tariki ya 25/04/2025, ubwo ni ku wa gatanu.
Nyuma y’amasaha make, ayo masezerano amaze gusinywa hagati y’aba bayobozi b’ibihugu byombi, perezida Donald Trump yahise atangaza avuga ko iyo ari nkuru nziza yaturutse muri Afrika, kubera ko ari kugira uruhare mu guhagarika intambara zikomeye n’amakimbirane.
Ati: “Inkuru nziza iturutse muri Afrika, aho na none ndi kugira uruhare mu guhagarika intambara zikomeye n’amakimbirane. Ntabwo nzi impamvu ibi bibazo byinshi byanjeho hamwe n’ubutegetsi bwanjye, ariko twakoze akazi gakomeye kugira ngo tubikemure cyangwa tubishyire mu cyerekerezo cy’amahoro.”
Uyu mukuru w’iki gihugu cy’igihangange ku isi, yavuze ko atazi impamvu ibibazo nk’ibi ari we bikeneye ngo abishakire ibisubizo, ariko ko yiteguye gutanga umusanzu kugira ngo amahoro aboneke.
Aya masezerano u Rwanda na Congo byagiranye arimo ingingo isaba buri gihugu kubaha ubwingenge, ubusugire bw’ubutaka n’imiyoberere bya buri ruhande. Ubundi kandi ibi bihugu byombi byemeranyije gukurikiza inzira ibiganisha ku gukemura amakimbirane byari bifitanye burundu.
Kandi buri ruhande rwemeranyije ko rufite ibibangamiye umutekano warwo, zumvikana ko zizabikemura mu buryo bwubahiriza ubwingenge n’ubusugire. Zemeranya ko amahoro n’umutekano mu karere ari ngombwa kugira ngo ubucuruzi ndetse n’ubufatanye bigire imbaraga.
Sibyo gusa, kuko kandi impande zombi zumvikanye ko ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro bugomba guhagarara, kandi ko hashyirwaho urwego rw’umutekano ruhuriweho ruzaba rufite inshingano yo kuyirwanya mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano bya buri ruhande.
Ibyatangajwe n’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, nyuma y’aho RDC n’u Rwanda bigiranye ariya masezerano, byavuze ko hasigaye uburyo bwo kwagura ishoramari ririmo irizashyigikirwa n’ubutegetsi bwa Amerika ndetse n’ibigo by’ishoramari by’Abanyamerika, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’akarere mu nyungu z’impande zombi.
Nk’uko aya masezerano abivuga, inzego z’umutekano w’Abibumbye ndetse n’imiryango y’ubutabazi bireba bizagira uruhare mu gucyura impunzi z’Abanye-Congo, hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.
Ni mu gihe kandi umuryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC, n’umuryango w’ubukungu w’iterambere ry’ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo, SADC, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, yafashe imyanzuro izafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere kubona amahoro arambye, irimo usaba ko imirwano ihagarara nusaba ko habaho ibiganiro bya politiki.
Ni nabwo nyuma yabwo, abakuru b’ibihugu b’iyi miryango bahagaritse ubutumwa bw’ingabo za SADC zafashaga iza Congo kurwanya umutwe wa M23, bashimangira ko ibiganiro bya politiki ari byo byabonekamo amahoro arambye.
Ku rundi ruhande, mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka kandi, Qatar yatangije ibiganiro bihuza u Rwanda na Congo, ndetse n’ibihuza ihuriro rya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.
Ibyanagaragaye ko tariki ya 23/04/2025, RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku itangazo rihuriweho ry’amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi bibe mu mwuka mwiza.
Icyitezwe ni uko hashobora kuzabaho ukutumvukana ku nyandiko y’amasezerano y’amahoro. Amerika yasobanuye ko minisitiri Kayikwamba na Nduhungurehe bemeranyije ko bazahurira i Washington DC kugira ngo babitunganye bwa nyuma.