Perezida Tshisekedi Yasabye Gukoresha Imvugo Ijyanye n’Agaciro ka Leta n’Ubumwe bw’Igihugu
Dosiye ya Jenerali-major Sylvain Ekenge, uherutse guhagarikwa ku mirimo ye nk’umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ikomeje gukurura impaka n’isesengura rikomeye mu nzego za politiki n’imibereho rusange y’igihugu. Iki kibazo cyagarutsweho byimbitse mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 02/01/2026, mu Mujyi wa Kinshasa.
Mu ijambo yagejeje ku bagize Guverinoma, Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, yibukije akamaro n’uburemere bw’ijambo rya Leta, ashimangira ko amagambo atangazwa ku mugaragaro ahagarariye izina n’icyubahiro by’igihugu, akagira ingaruka ku cyizere cy’abaturage, ku bumwe bw’igihugu no ku mahoro arambye. Yagaragaje ko buri muyobozi wa Leta agomba kurangwa n’ubushishozi, inshingano n’umwete wo gushyira inyungu z’igihugu imbere ya byose.
Nk’uko byasomwe mu itangazo ry’inama ryashyikirijwe itangazamakuru n’umuvugizi wa Guverinoma, Umukuru w’Igihugu yavuze ko yakurikiranye byitondewe amagambo aherutse gutangazwa n’umuvugizi wa FARDC kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC).
Iryo tangazo rigira riti: “Hari amagambo agaragaza gusuzugura no gupfobya abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi yatangajwe. Perezida wa Repubulika yayamaganye byimazeyo, agaragaza ko adahuje n’indangagaciro za Repubulika, imyitwarire isabwa abayobozi ba Leta, ndetse n’ubushishozi bukwiye ijambo riturutse ku rwego rukomeye kandi rwitondewe nk’igisirikare.”
Perezida Tshisekedi, nk’umurinzi w’itegeko nshinga n’imikorere myiza y’inzego za Leta, yagaragaje ko amagambo nk’ayo ashobora guhungabanya ubumwe n’ubusabane by’igihugu, akabyutsa umwuka mubi udakenewe, kandi akangiza isura n’icyubahiro bya Leta haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yakomeje ashimangira ko yemeje ibyemezo byafashwe ku muyobozi wavuzwe, anibutsa ko ijambo rya Leta ridakwiye gushingira ku marangamutima cyangwa ku magambo adateguwe neza, ahubwo rigomba kuba rifite inshingano, riteguye neza kandi rifite intego isobanutse, cyane cyane iyo rikoze ku bibazo byoroshye bishobora kugira ingaruka ku mutekano, imibereho rusange, politiki n’umubano mpuzamahanga.
By’umwihariko, Jenerali-major Sylvain Ekenge yari yatangaje kuri RTNC amagambo yise “amayeri” y’abagore b’Abatutsi, abashinja kwifashisha umubare w’abana bavuka mu rwego rwo gushaka “ubwiganze” mu mibare y’abaturage. Yanavuze kandi ko uwo muryango ushobora guteza ibibazo by’umutekano, anaburira Abanye-Congo kwirinda gushakana n’abagore bakomoka muri ubwo bwoko.
Aya magambo yafatwaga nk’asesereza kandi ashingiye ku ivangura n’urwango, yahise atuma ahagarikwa byihuse ku mirimo ye nk’umuvugizi wa FARDC. Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare bwasobanuye ko ayo magambo adahuye n’umurongo wa Leta ndetse n’indangagaciro z’igisirikare cy’igihugu.
Mu rindi tangazo ryihariye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Lieutenant-général Jules Banza, yamaganye ayo magambo, ashimangira ko igisirikare kizakomeza gusohoza inshingano zacyo mu bwitange, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga, mu kurengera ubusugire n’ubwigenge by’igihugu no kurinda umutekano w’Abanye-Congo bose, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Hagati aho, Ubuyobozi Bukuru bwa RTNC bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo Oscar Mbal, umuyobozi w’amakuru kuri Televiziyo y’Igihugu, bumushinja kuba yararetse ko amagambo asesereza atambutswa ku muyoboro wa Leta.
Aya magambo kandi yamaganywe n’abayobozi bo mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Rwanda n’ahandi ku isi.
Iri hurizo rikomeje kwerekana uburemere n’ingaruka z’ijambo rya Leta, rikagaragaza ko risaba ubwitonzi, ubunyamwuga n’inshingano zihambaye, cyane cyane mu bihe byuzuyemo amakimbirane n’ibibazo by’umutekano.






