Perezida Tshisekedi Yashinjwe Ubugambanyi Bukomeye no Kwigomeka ku Itegeko Nshinga rya RDC
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Marc Kabund, yashyize Perezida Félix Tshisekedi mu majwi amushinja ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi no kwigomeka ku Itegeko Nshinga ry’igihugu, nyuma y’amagambo Perezida wa RDC aherutse gutangariza i Lubumbashi avuga ko hakenewe impinduka ku Itegeko Nshinga.
Mu kiganiro Kabund yagiranye n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala ku rubuga rwa X ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yavuze ko Perezida Tshisekedi yamaze gukora icyaha cyo “kugambanira igihugu” kubera amagambo yavuze anenga Itegeko Nshinga, ndetse akarigereranya n’“agapapuro kadafite agaciro”.
Kabund yavuze ko amagambo nk’ayo adakwiriye kuvugwa n’umukuru w’igihugu usanzwe ashinzwe kurinda no kubahiriza Itegeko Nshinga. Yibukije ko Perezida wa Repubulika aba yararahiriye imbere y’abaturage n’inzego z’igihugu ko azarengera Itegeko Nshinga kandi akaririnda.
Yagize ati: “Abandi bose bashobora kuvuga ayo magambo, ariko si Perezida wa Repubulika ukwiye kuyavuga. Kuba yararisebeje ku mugaragaro kandi ari we uririnda, ni ikintu gikomeye cyane kandi gishobora gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.”
Kabund yakomeje avuga ko Félix Tshisekedi ari gukora ibikorwa byo kwigomeka ku Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho, cyane cyane nyuma yo kuvuga ko iri tegeko ryashyizweho n’“abanyamahanga” cyangwa “impande zari mu ntambara”. Ku bwe, ayo magambo agaragaza umugambi wo guhindura gahunda y’imiyoborere yemewe n’amategeko.
Uyu wahoze ari Visi Perezida wa mbere w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yavuze ko icyaha cyo kwigomeka ku Itegeko Nshinga kidashobora gusaza cyangwa guteshwa agaciro. Yasobanuye ko n’iyo manda ya Perezida yarangira, ashobora kuzabibazwa imbere y’ubutabera igihe cyose bizaba ngombwa.
Yagize ati: “Itegeko Nshinga rirahari kandi rirakora. Nta muntu ugomba kwitwara nk’aho ritakibaho.”
Kabund yanatangaje ko mu minsi iri imbere azashyira ahagaragara ibisobanuro birambuye ku byo yise “iyicarubozo rikorerwa Itegeko Nshinga buri munsi” n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Yavuze ko afite ingero nyinshi zigaragaza uburyo Perezida wa RDC ahora arenga ku mategeko agenga igihugu.
Aya magambo aje mu gihe muri RDC hakomeje impaka zikomeye ku mushinga wo guhindura cyangwa kuvugurura Itegeko Nshinga. Hari bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi bavuga ko hakenewe impinduka kugira ngo igihugu kijyane n’ibihe, mu gihe abandi babibona nk’umugambi ushobora gutuma ubutegetsi buriho bwikomeza ku ngufu.
Ishyaka rya Kabund ndetse n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaze gutangaza ko azahangana n’umugambi uwo ari wo wose wo guhindura Itegeko Nshinga, bavuga ko ushobora guteza umwuka mubi wa politiki ndetse n’umutekano muke mu gihugu.
Mu bice bitandukanye bya RDC, abaturage n’abasesenguzi bakomeje gukurikirana aya makimbirane ya politiki hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na Perezida Tshisekedi, mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba ndetse n’icyorezo cya Ebola gikomeje gutera impungenge mu karere.





