RDC: Ibinyoma bya Leta ya Kinshasa Byongeye Guhinyuzwa Nyuma y’Amatangazo Yayo kuri Guverineri Erasto Bahati
Mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje gukoresha intambara y’itangazamakuru n’ibihuha mu rwego rwo guharabika ihuriro rya AFC/M23 ndetse na MRDP-Twirwaneho, amakuru agezweho aragaragaza ko byinshi mu bivugwa na Leta biba ari ibinyoma bigamije kuyobya abaturage no guhisha ukuri kw’ibibera ku rugamba.
Kwamamaza amakuru y’ibinyoma ku bayobozi ba AFC/M23 bikomeje gufata indi ntera, cyane cyane nyuma y’ibitero bya drones byagabwe mu bice bya Rubaya na Rumangabo muri Kivu y’Amajyaruguru. Muri iyi minsi, hakwirakwijwe amakuru yavugaga ko Erasto Bahati Musanga, uyobora Kivu y’Amajyaruguru ku ruhande rwa AFC/M23, yaba yariciwe mu gitero cya drone cyagabwe i Rubaya. Nyamara ayo makuru yahise ahinyuzwa n’ibimenyetso bifatika byagaragaye nyuma.
Amakuru aturuka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ndetse n’abaturage bo muri ako karere avuga ko Erasto Bahati ari muzima kandi akomeje ibikorwa bye bisanzwe. Ejo hashize ku Cyumweru mu gitondo, yagaragaye i Rumangabo mu kigo cya ICCN nyuma y’aho cyibasiwe n’ibisasu bya drones.
Kwamamaza ko yapfuye byari bishingiye ku gitero cya drone cyagabwe kuri motel yo muri Rubaya, aho bivugwa ko Leta ya Kinshasa yari yizeye ko ari ho yari acumbitse. Icyakora, icyo gitero nticyishe uwo bari bagambiriye, ahubwo cyahitanye abaturage basanzwe ndetse cyangiza ibikorwa by’abasivili batari bafite aho bahuriye n’imirwano.
Abaturage bo muri Rubaya bavuga ko iryo terabwoba ryateje ubwoba bukomeye, aho bamwe babanje kwizera amakuru yakwirakwijwe n’impande za Leta ko hari umuyobozi mukuru wa AFC/M23 wahiciwe, ariko nyuma bikaza kugaragara ko abapfuye ari abasivili b’inzirakarengane.
Ibi bikomeje gushimangira ibyo AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bavuga kenshi, ko Leta ya Kinshasa ikoresha propaganda n’amakuru y’ibinyoma kugira ngo ihishe ibibazo by’umutekano muke, ubwicanyi bukorerwa abaturage, ndetse no gutsindwa kwa gisirikare ku rugamba.
Mu gihe Leta ikomeje gushinja AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho ibikorwa byo guhungabanya umutekano, abaturage benshi bo mu bice bigenzurwa n’iryo huriro bavuga ko hari ibikorwa bifatika byo kubacungira umutekano no kubarinda ivangura n’ubwicanyi bushingiye ku moko cyangwa ku turere bakomokamo.
AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bavuga ko urugamba rwabo rugamije kurengera uburenganzira bw’Abanyekongo bose, cyane cyane abaturage bamaze imyaka myinshi bicwa, bahunga no guhezwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Bashimangira ko batarwanira ubwoko cyangwa akarere runaka, ahubwo ko baharanira igihugu kigendera ku butabera, ubwisanzure n’uburenganzira bungana ku baturage bose.
Mu bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, abaturage bavuga ko ikibazo gikomeye atari AFC/M23 cyangwa MRDP-Twirwaneho, ahubwo ko ari imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, imaze igihe ishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi no gutoteza abaturage bavuga Ikinyarwanda.
Ababikurikiranira bavuga ko intambara y’amakuru ikomeje gufata indi ntera muri RDC, aho buri ruhande rushaka kugaragaza ko ari rwo ruri kuvugisha ukuri. Icyakora, ibimenyetso byinshi bikomeje kugaragaza ko hari amakuru menshi atangwa na Leta ahita ahinyuzwa n’ibibera ku butaka.
Kuba Erasto Bahati yagaragaye ari muzima nyuma y’amasaha make hakwirakwijwe amakuru y’urupfu rwe, ni kimwe mu bimenyetso bikomeje gutuma abaturage benshi bibaza ku kuri kw’amakuru atangwa na Leta ya Kinshasa n’abayishyigikiye.
Mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa RDC, abaturage bakomeje gusaba ko ukuri ku bibera ku rugamba kujya gutangazwa nta kubogama, kuko ibinyoma n’amakuru agamije kuyobya rubanda bikomeza gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga.





