Perezida Tshisekedi yavuze ko RDC igiye gucibwamo ibice
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo kwiyomekaho igice cy’uburasirazuba bw’igihugu cye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’Abanye-Congo baba mu Misiri, cyabereye i Cairo.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko u Rwanda, na Kagame, bafite intego yo gucamo RDC ibice no kwiyomekaho u Burasirazuba bw’igihugu bufite ubutaka bukize ku mabuye y’agaciro n’u buhinzi.
Yagize ati: “Afite intego yo gucamo igihugu ibice no kucyigarurira, ndetse akaba yakwiyomekaho igice cy’u Burasirazuba.”
U Rwanda rwakomeje guhakana ibi birego, rushingira ku kuba nta mugambi rufite wo gusahura cyangwa kwiyomekaho igice cya RDC. Ni ibirego Perezida Tshisekedi amaze iminsi asubiramo kenshi, cyane cyane mu bihe by’ubushyamirane bw’ingabo za RDC na M23.
Ibi ariko si ubwa mbere perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda ibi birego. U Rwanda rwo rwakomeje kubihakana, ruvuga ko nta mugambi rufite wo gusahura RDC cyangwa kwiyomekaho igice cyayo.
Perezida Tshisekedi yanavuze ko mugenzi we w’u Rwanda yanze kwitabira umuhango wo gusinya amasezerano y’i Luanda, ibyo bikaba byaranatumye ibiganiro bihagarara nta musaruro bitanze. Ariko icyo gihe perezida Kagame, ku ruhande rwe, yavuze ko atajyayo kubera “imyitwarire” idakwiye ya Leta ya Congo.
Ibi bibaye mu gihe ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, ariko hakibazwa ku bushake bwo kuyashyira mu bikorwa.
Biteganyijwe ko perezida Tshisekedi na Kagame bazahurira i Washington DC, bakakirwa na perezida Donald Trump, mu biganiro bigamije kwimakaza amahoro n’ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na RDC.






