Perezida Tshisekedi yavuze ko yiteguye no kuba umusirikare kugira arwanirire igihugu cye, inkuru irambuye
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagaragaje ubushake bwe bwo kurengera ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage, atangaza ko yiteguye gukora igikenewe cyose, ndetse no kwinjira mu gisirikare, igihe bibaye ngombwa.
Yabitangaje ubushize, ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abanye-Congo baba muri Misiri, mu ruzinduko yarimo kugirira mu murwa mukuru wa Cairo muri Misiri.
Mu magambo ye yuzuyemo amarangamutima n’ubutumwa bukomeye, yagize ati: “Mu rwego rwo kurengera abaturage banjye, niteguye gukora ikintu cyose, ndetse no kuba umusirikare.”
Iri jambo ryakiriwe n’urusaku rw’impundu n’amashyi mu bari aho, rwumvikana nk’ubutumwa bukomeye ku bashyigikiye ubutegetsi bwe.
Iyi mvugo ya Perezida Tshisekedi ije mu gihe igihugu cye gihanganye n’ibibazo bikomeye mu burasirazuba bw’igihugu, aho umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ukomeje kwigarurira ibice byinshi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Ubuyobozi bwa RDC bukomeje gushinja u Rwanda gushyigikira uyu mitwe, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana hubwo rugashinja iki gihugu cya RDC gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Tshisekedi yasabye abaturage b’igihugu cye, haba imbere mu gihugu no mu mahanga, kwishyira hamwe no gushyigikira ibikorwa byo gusigasira ubusugire bw’igihugu, anashimangira ko ubuyobozi bwe bukomeje inzira ya dipolomasi ariko butazihanganira ababiba umutekano muke.
Yagize ati: “Turashaka amahoro, ariko ntabwo tuzayatakaza ku giciro cy’ubusugire bw’igihugu cyacu. Abanye-Congo bakeneye amahoro, uburenganzira bwo gutura aho bashaka, no kwiteza imbere.”
Iri jambo rije rikurikira indi gahunda y’ibiganiro igenda ifungurwa hagati ya Leta ya Congo n’impande zitandukanye, zirimo AFC/M23 muri Doha ndetse n’ibiganiro bitegerejwe i Washington, aho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azatumirwa, nk’uko Tshisekedi aherutse kubitangaza.
Ibyo Tshisekedi yatangaje byerekana ko ubuyobozi bwe buri mu bihe by’ibibazo bikomeye, aho igitutu cy’umutekano, politiki n’ubukungu birushaho kuremera, bikaba bisaba ubuyobozi kugira imbaraga, ubushishozi no gukorana n’abaturage mu rwego rwo gushakira igihugu amahoro arambye.






