Perezida Tshisekedi yikomanze ku gatuza agaragaza uburyo perezida Kagame amutinya.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame amutinya.
Ni ubwo yari i Bujimayi mu Ntara ya Kansai y’iburasirazuba, tariki ya 26/12/2024.
Muri uru ruzinduko, Tshisekedi yari kumwe n’umugore we, Denise Nyakeru, nk’uko asanzwe abikora uyu mukuru w’igihugu yongeye kwibasira u Rwanda na perezida warwo Paul Kagame.
Yavuze ko mbere y’uko inama ye na perezida Paul Kagame isubikwa yari azi neza ko mugenzi we w’u Rwanda atazayitabira, ngo kuko atatinyuka kurebana na we mu maso.
Inama Tshisekedi avuga yasubiswe, n’iyari kubahuriza na Kagame i Luanda muri Angola tariki ya 15/12/2024. Tshisekedi we yaje kwerekeza yo, nubwo iyo nama yari yamaze gusubikwa.
Tshisekedi yagize ati: “Ubwo najyaga i Luanda, nari mbizi ko uriya mutipe(Kagame) atari buze . Akunze kumpunga. Arantinya, ntabwo ashobora kundeba mu maso. Iyo duhuye mureba mu maso, hanyuma we akareba ahandi.”
Nyamara ngw’ibyatangajwe na Tshisekedi, Abanyekongo benshi barabinenze, bunga ibyo perezida Paul Kagame w’u Rwanda yigeze kuvuga ko Tshisekedi ashoboye byose usibye kugenzura ingaruka z’ibyo avuga.”
Aha i Bujimayi kandi Tshisekedi yigambye ko ingabo ze zikomeje gukubita umwanzi bahanganye mu ntambara ibera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ariko nubwo avuga ibyo, kugeza uyu munsi nta gace na kamwe ihuriro ry’Ingabo ze zari zambura umutwe wa M23 nubwo iryo huriro rigizwe n’ingabo nyinshi, izirimo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Abacanshuro, SADC na Wazalendo, ndetse kuri ubu no gukoresha indege z’intambara za Sukhoï-25 nta cyo bifasha iri huriro rirwanirira Leta ya Tshisekedi.
M23 yo ikomeje kwigarurira uduce twinshi two muri za teritware ya Masisi, Lubero, Walikale n’ahandi tugenzurwa n’ingabo za RDC