Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Tshisekedi yongeye kwivumbura ntiyitabira inama y’umuryango wa EAC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 1, 2024
in Regional Politics
0
Perezida Tshisekedi yongeye kwivumbura ntiyitabira inama y’umuryango wa EAC.
74
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yongeye kwivumbura ntiyitabira inama y’umuryango wa EAC.

You might also like

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yanze kwitabira inama y’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba (EAC) igira iya 24, akaba ariwe wagomba guhabwa kuyobora uyu muryango.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateranye ku wa 30/11/2024, aho yanasize perezida wa Kenya, William Ruto, atorewe kuyobora uyu muryango mu gihe Tshisekedi ariwe wari guhabwa iyo nkoni.

Tshisekedi wari gutorerwa kuyobora EAC asimbuye perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir Mayard; igitangaje uyu Tshisekedi ntiyohereje n’intumwa yo kumuhagararira muri iyo nama.

Abakuru b’ibihugu bayitabiriye, ni Salva Kiir Mayard wa Sudan y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na William Ruto wa Kenya.

Undi utaritabiriye iyi nama ni perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ariko we yohereje visi perezida umuhagarari, Prosper Bazombanza.

Tshisekedi kutitaba inama ya EAC bibaye ku nshuro ya kabiri kuko no mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka yanze kuyitabira.

Icyo gihe, Tshisekedi yivumbuye ku mpamvu z’uko perezida Ruto wa Kenya yavuze ko abarwanyi bu mutwe wa M23 atari Abanyarwanda.

Gusa, ibyo bibaye mu gihe Abanyekongo benshi bamusaba kwikura mu muryango wa EAC.

Ahanini ubu busabe bwatewe n’intambara ingabo z’iki gihugu zimaze iminsi zikubitirwamo n’umutwe wa M23.

Bijanye kandi no kuba ingabo za EAC zoherejwe muri icyo gihugu umwaka ushize, zaranze kurwanya umutwe wa M23, byatumye uyu muryango Abanyakongo bawushinja gushyigikira uyu mutwe.

Ikindi n’uko iki gihugu cya RDC kuva cyinjira muri uyu muryango mu mwaka w’ 2022, ntikirigera gitanga umusanzu ibihugu binyamuryango bigenewe gutanga.

Tags: EACTshisekediYivumbuyYivumbuye
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails
Next Post
Twirwaneho yagaragarije FARDC umutima wa kimuntu mu Minembwe.

Twirwaneho yagaragarije FARDC umutima wa kimuntu mu Minembwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?