Perezida wa Iran Yatangaje ko Igihugu cye Kiri mu Ntambara Yuzuye n’Amerika, Uburayi na Israel
Perezida mushya wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kiri mu ntambara idasanzwe, ayita “intambara yuzuye,” kirimo guhangana n’ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu by’Uburayi ndetse na Israel.
Mu ijambo rye ryuje impuruza, Pezeshkian yavuze ko Iran iri mu bihe byihariye by’ubushotoranyi bugaragara, ariko yizeza ko ingabo z’igihugu cye ziteguye bihagije kurusha uko byigeze bibaho mu mateka yacyo. Yaburiye abo yise abanzi ba Iran ko igihugu cye kizatanga igisubizo gikomeye kandi kidateganyijwe ku gikorwa cyose cy’ubugizi bwa nabi cyakigabwaho.
Aya magambo akakaye ya Perezida Pezeshkian aje mbere y’inama ikomeye itegerejwe hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, iteganyijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29/12/2025. Iran iri mu nsanganyamatsiko z’ingenzi biteganyijwe ko zizaganirwaho muri iyo nama.
Ubutegetsi bwa Tehran bumaze igihe kinini bunenga bikomeye ibikorwa by’ibihugu by’Uburengerazuba, bubishinja guhungabanya umutekano wa Iran, kongera ibihano biyifatiye no gushyigikira Israel mu ntambara n’imitwe yitwaje intwaro iri mu karere ka Moyen-Orient.
Ibi byatangajwe na Perezida Pezeshkian bikomeje gushyushya umwuka w’umutekano muke umaze igihe uri hejuru muri aka karere, bikaba bishobora gutuma amahanga arushaho gutekereza ku ngaruka z’icyo Iran yise “ukwitabara kwemewe” ku mutekano w’akarere n’isi muri rusange.






