Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.
Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w’ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23, akaba na perezida wa MRDP-Twirwaneho, yavuze amakuru yose y’uburyo yahoze akorana n’iyi mitwe akaba no mu bashyinze n’iri huriro ryayo, anavuga ko bagiye gushakira Ingabo z’u Burundi zikomeje kwica abaturage muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu kiganiro aheruka kugirana n’imwe muri Channel za YouTube zikunze gukurikirana ibibera mu Burasirazuba bwa RDC yitwa Magarambe tv.
Muri iki kiganiro, umunyamakuru yatangiye amwiyegereza, anamusaba kwibwira aba bakurikirana. Undi na we avuga ko yitwa Freddy Kaniki, kandi ko ari umuyobozi mukuru wa MRDP-Twirwaneho irwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Nyuma y’ifatwa rya Goma, ahagana muntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ni bwo Kaniki yavuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho yaramaze igihe kirekire atuye, aza kwifatanya n’abandi kubohora igihugu cyabo kimaze imyaka myinshi mu ntambara, kuko ubutegetsi bwacyo bwica benewabo bubashinja kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Uyu munyamakuru yongeye kumubaza ku ntambara ikomeje kubera mu bice by’i Mulenge, kandi ikica Abanyamulenge abo avukamo, ngo mu gihe i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by’amahoro bihuza impande zihanganye mu Burasirazuba bw’igihugu.
Umuyobozi Kaniki, yasubije ko batazihanganira gukomeza kurebera akarengane karikuba ku baturage babo, batuye i Mulenge n’ahandi hose gakorerwa.
Yakomeje avuga ko “ikibazo cy’i ngabo z’u Burundi zifite umugambi mubi wo kumaraho abanyamulenge ba wuzi, bityo ko bazaziha igisubizo bidatanze.”
At: “Iby’ingabo z’u Burundi turabizi, kandi turanazibona, yewe twagiranye n’ibiganiro na zo, ariko zakomeje kwinangira, tuzazishakira igisubizo bidatinze.”
Uyu muyobozi yageze naho avuga ko kuva mbere z’iriya ngabo zabanye na benewabo Abanyamulenge igihe kirekire, kandi zitabarwanya, ariko ko ubu zahinduye umuvuno, zibagabaho ibitero mu Rugezi, Minembwe n’ahandi, ndetse anavuga ko ziheruka gukora igikorwa kigayitse ku Ndondo ya Bijombo, aho za sanze abasore babiri baragiye Inka, zirabakubita cyane, kugeza aho umwe muri bo ahasiga ubuzima, undi zimuhindura intere.
Umunyamakuru yongeye kumubaza kwinshyingwa rya AFC. Asubiza ko yateyeho umukono kwishinga ryayo, ati: “Gusa ku mpamvu zacyu bwite, niyo mpamvu tutagaragaye aho yarimo ishyingwa , ariko twari tuhibereye.”
Yabajijwe kandi itandukaniro rya Twirwaneheho ya mbere na Twirwaneheho y’ubu, asubiza ko “Twirwaneheho ya mbere itarifite MRDP, ariko ko iya none iyifite, avuga ko Twirwaneheho ya mbere itari umutwe, ahubwo ko yari igamije gusa kwirwanaho, kugira ngo badapfa, naho ubu ikaba ari Twirwaneheho yongeweho MRDP, ngo kuko itakiri iy’Umunyamulenge gusa, yabaye iy’Abanye-Congo bose muri rusange.
Ikindi yahishyuye ni uko yigeze gusanga M23 muri Sabyinyo bakaganira n’abayobozi bayo, agaragaza ko yakoranaga na yo byahafi itaranafata Umujyi wa Bunagana uwo yafashe igitangira urugamba mu mwaka wa 2021.
Hejuru y’ibyo yavuze ko nta nama yabaye kugira ngo hashyingwe Twirwaneheho ya mbere, kuko yabayeho mu rwego rwo kwirwanaho gusa, ariko ko iyi habayeho kubitegura.
Mu gusoza, yashimangira ko bagiye gutanga umuti ku bagaba ibitero ku Banyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Ati: “Tugiye gutanga umuti ku ngabo z’u Burundi n’iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro bagaba ibitero ku Banyamulenge mu misozi y’i Mulenge. Ni igisubizo tuzatanga vuba bidatinze.”