Perezida William Ruto yasabye urubyiruko rwa Kenya gushinga ingo aho gupfusha ubuzima ubusa mu tubari
Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye urubyiruko cyane cyane abasore barengeje imyaka 25 gutangira gutekereza ku gushinga ingo, aho gukomeza kubaho ubuzima budafite icyerekezo, burangwa no kuzenguruka mu tubari n’imyidagaduro idafite umumaro.
Ibi Perezida Ruto yabivugiye mu kiganiro kigamije gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza, aho yagaragaje impungenge ku mico ikomeje gukura mu rubyiruko irimo kudashaka kurushinga, ubunebwe n’ihuzagurikana ry’imibereho.
Yagize ati: “Hari igihe umuntu agomba gufata icyemezo. Iyo ufite imyaka 25 cyangwa urengeje, ntukwiye gukomeza kwirirwa wiburira inzira mu tubyiniro. Ni igihe cyo gutekereza ku rugo, kubaka ejo hazaza no gufata inshingano nk’umugabo nyawe.”
Ruto yavuze ko igihugu cyifuza urubyiruko rufite icyerekezo, rufite indangagaciro, kandi rwiyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, aho gukomeza kwiyandarika mu ngeso zidafite umumaro.
Yagarutse no ku kamaro ko gushinga urugo, avuga ko biri mu bituma umuntu akura mu mitekerereze, akagira inshingano kandi bikamwigisha kubana, kubaka no gutekereza ku hazaza h’abandi.
Iyi nyigisho ije mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje kugira impungenge ku buryo urubyiruko rutita ku nshingano z’ubuzima bwite no kurushinga, bikagira ingaruka ku mibanire, uburere bw’abana n’iterambere rusange.
Perezida Ruto yasabye inzego zose zirebwa n’iterambere ry’urubyiruko gutanga ubutumwa nk’ubu, buharanira kugarura indangagaciro z’umuco, gukunda umuryango no kwirinda kwigana imico itajyanye n’icyerekezo cy’abanyafurika.






