Perezida w’u Burundi agiye gufatanya na Kigali na Kinshasa mu rugendo rw’amahoro i Washington
Perezida w’u Burundi yatangaje ko agiye kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azitabira umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro n’ubufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.
Uyu mugambi wo gutumira Perezida w’u Burundi muri uyu muhango ni intambwe y’ingenzi igaragaza uruhare rw’u Burundi nk’umuhuza mu rugendo rwo kunga ibihugu byombi bimaze igihe mu makimbirane akomeye, by’umwihariko mu burasirazuba bwa RDC.
Nubwo atatangaje igihe nyacyo amasezerano azasinyirwa bizwi ko azasinywa tariki ya 04/12/2025, ni igikorwa cyitezweho gusubiza icyizere mu karere no guteza imbere umubano ushingiye ku bufatanye, amahoro n’umutekano.
Iyi nkuru irakurikiranwa n’impande nyinshi mpuzamahanga, bitewe n’ingaruka z’amakimbirane ya Kigali na Kinshasa mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Perezida w’u Burundi azaba ahagarariye uruhande rw’abahuza no kwemeza ko intambwe iganisha ku mahoro irimo gufatwa mu bwumvikane.





