• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, December 19, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida w’u Rwanda yerekanye inkingi zitatu Afrika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye.

minebwenews by minebwenews
May 19, 2025
in Regional Politics
0
Perezida w’u Rwanda yerekanye inkingi zitatu Afrika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye.
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida w’u Rwanda yerekanye inkingi zitatu Afrika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye.

You might also like

Senateri Lindsey Graham Yashimye AFC/M23 Kukuva muri Uvira, Agaya Ibitero Bikomeje

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi Yashinje u Rwanda Gutesha Agaciro Amasezerano ya Washington, Isaba Ibihano Bikomeye ku Mutekano Muke mu Burasirazuba bwa RDC

Abarwanyi ba Wazalendo Bahungiye mu Burundi Bari Kurya Imbwa Bitewe n’Imibereho Babayemo

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje inkingi 3, umugabane wa Afrika wakubakiraho kugira ngo ugire umutekano uhagaze neza, zirimo gufata inshingano zo kuwicungira, gukorera hamwe, no kujyanisha imiyoborere no gucunga umutekano.

Nibyo perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 19/05/2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya mbere y’umutekano muri Afrika.

Kagame yagize ati: “Umutekano wacu, wakunze gufatwa nk’aho ari umutwaro ukwiye kwikorerwa n’abandi. Tugashyira imbaraga nkeya mu kuwubungabunga, ibyatumye tutabibonamo inyungu twifuzaga.”

Yasobanuye ko ubwo buryo butigeze butanga umusaruro ku mutekano wo muri Afrika no ku Isi.

Yavuze ko gutangiza inama mpuzamahanga ya ISCA, bidashigikiye ku gukora inama gusa ahubwo ari uburyo bwo gufungura urubuga ku banyafrika na bo bagatangira kugira uruhare mu biganiro bigamije amahoro ku Isi.

Ati: “Gukomeza iyo ntambwe, ntibivuze ko tuzaba duhejwe ahubwo ni uko Afrika izaba ari umufatanyabikorwa ubikwiye kandi ubifitiye ubushobozi kugira ngo umutekano ugerweho.”

Nyuma, uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yaje kuvuga anatinda ku nkingi zitatu zigomba gushingirwaho kugira ngo umutekano muri Afrika ugerweho uko bikwiye.

Inkingi ya mbere yavuze ko ari ugufata inshingano zo kwicungira umutekano:

Ati: “Dufite inkingi 3 zo gushyira mu bikorwa, icya mbere ni ukubigira ibyacu. Ntidukwiye kwinubira ibibazo twatejwe n’abo hanze nyamara ari twe twaremye impamvu z’ibitera.”

Yakomeje ati: “Ubusugire ntabwo ari ukurinda imipaka gusa, ni ugufata inshingano zo kurinda umutekano yaba igihugu ubwacyo ndetse n’umugabane muri rusange.”

Yavuze ko abanyafrika bonyine bagomba kwiremera inzego zihamye, zirimo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, n’akanama gashinzwe umutekano n’amahoro, hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano.

Iya kabiri yavuze ko ari inkingi yo kujyanisha imiyoborere n’umutekano:

Aha yasobanuye ko ibihugu bya Afrika bikwiye gufata iya mbere mu guhuza imiyoborere myiza ijyanishwa no kubungabunga umutekano.

Ati: “Iyo kimwe gifite intege nke ikindi kirahababarira. Iyo byose bibuze icyizere kirabura, n’iterambere rikabura. Umutekano ntabwo ari igihe hatari ibibazo. Akazi kacu nk’abayobozi ni ugushyiraho uburyo abaturage babaho neza bisanzuye, bishimye ubuzima bwabo, bategereje ejo hazaza kandi bafite icyizere gifatika.”

Iya gatatu yavuze ko ari ugucunga umutekano:

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye abitabiriye iyi nama ya ISCA ko ubufatanye bw’ibihugu ari ingenzi mu kubungabunga umutekano muri Afrika, ashimangira ko nta gihugu gishobora kuwugeraho kidafatanyije n’ibindi.

Ati: “Nubwo mu gihugu imbere ibintu byaba bimeze neza, nta gihugu uyu munsi gishobora gucunga umutekano ubwacyo gusa. Hari ibibazo by’umutekano bitanashingiye ku mipaka, birimo ibyorezo, iterabwaba, n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga byose bikomeje kwiyongera, rimwe na rimwe bikihutira kurusha ibyemezo bishyirwaho n’ibihugu byo kubirwanya.

Yagize ati: “Ubufatanye bugomba kurenga ibyo guhana amakuru, guhuza Ingabo n’ubundi buryo bukoreshwa, hagomba gushyirwaho ingamba, kandi bigahagarikwa ndetse no guhanga ibishya.”

Yunzemo ati: “Icyibanze cyakemura ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara, gishingiye ku bushobozi bwacu, bwo kwishyiriraho ibisubizo.”

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yashimangiye ibi avuga ko iyi nama ya ISCA ari igihamya ko kwishakamo ibisubizo nk’Abanyafrika byo kwicungira umutekano bishoboka.

Ubundi kandi yavuze ko muri iyi nama hazasuzumwa niba Afrika ifite ubushobozi bwo kubikora, byagaragara ko itabishoboye hagashyirwaho ingamba zo kubaka ubwo bushobozi binyuze mu bufatanye bw’ibihugu biyigize.

Tags: Inkingi 3ISCAPaul KagameRwanda
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Senateri Lindsey Graham Yashimye AFC/M23 Kukuva muri Uvira, Agaya Ibitero Bikomeje

by Bahanda Bruce
December 19, 2025
0
Senateri Lindsey Graham Yashimye AFC/M23 Kukuva muri Uvira, Agaya Ibitero Bikomeje

Senateri Lindsey Graham Yashimye AFC/M23 Kukuva muri Uvira, Agaya Ibitero Bikomeje Senateri Lindsey Graham, uhagarariye Leta ya Carolina mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,...

Read moreDetails

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi Yashinje u Rwanda Gutesha Agaciro Amasezerano ya Washington, Isaba Ibihano Bikomeye ku Mutekano Muke mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
December 19, 2025
0
Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi Yashinje u Rwanda Gutesha Agaciro Amasezerano ya Washington, Isaba Ibihano Bikomeye ku Mutekano Muke mu Burasirazuba bwa RDC

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi Yashinje u Rwanda Gutesha Agaciro Amasezerano ya Washington, Isaba Ibihano Bikomeye ku Mutekano Muke mu Burasirazuba bwa RDC Ku wa Gatatu tariki ya/12/2025,...

Read moreDetails

Abarwanyi ba Wazalendo Bahungiye mu Burundi Bari Kurya Imbwa Bitewe n’Imibereho Babayemo

by Bahanda Bruce
December 18, 2025
0
Abarwanyi ba Wazalendo Bahungiye mu Burundi Bari Kurya Imbwa Bitewe n’Imibereho Babayemo

Abarwanyi ba Wazalendo Bahungiye mu Burundi Bari Kurya Imbwa Bitewe n’Imibereho Babayemo Abarwanyi bo mu mitwe y’ihuriro rya Wazalendo, bahungiye mu Burundi mu gihe umujyi wa Uvira wafatwaga...

Read moreDetails

Umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC wahungabanyije ubukungu bw’u Burundi

by Bahanda Bruce
December 18, 2025
0
Auto Draft

Umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC wahungabanyije ubukungu bw'u Burundi Umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) umaze kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu...

Read moreDetails

RDC mu Kaga ka Dipolomasi, Félix Tshisekedi Yimwa Ijambo mu Nama Idasanzwe ya SADC

by Bahanda Bruce
December 18, 2025
0
RDC mu Kaga ka Dipolomasi, Félix Tshisekedi Yimwa Ijambo mu Nama Idasanzwe ya SADC

RDC mu Kaga ka Dipolomasi, Félix Tshisekedi Yimwa Ijambo mu Nama Idasanzwe ya SADC Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yimwe ijambo...

Read moreDetails
Next Post
Inyeshyamba ziyobowe na Thomas Lubanga zatangije intambara ikaze.

Inyeshyamba ziyobowe na Thomas Lubanga zatangije intambara ikaze.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?