RDC: Abayobozi barenga 100 berekeje muri Amerika ku masezerano y’amahoro n’u Rwanda
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo i Washington D.C., muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hateranire umuhango utegerejwe w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, itsinda rinini ry’abayobozi baturutse i Kinshasa bamaze guhaguruka baja muri Amerika.
Amakuru yizewe aturuka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili no ku nyandiko z’itegeko ry’urugendo (ordre de mission) agaragaza ko abasaga 100 bamaze guhaguruka berekeza muri Amerika, abandi bakazahaguruka ku wa kabiri, tariki ya 02/12/2025.
Iri tsinda rigizwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abajyanama ba politiki ba Perezida, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, n’abahagarariye ibigo bya Leta bifite aho bihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano y’amahoro.
Iyi gahunda igaragaza ko Leta ya RDC yaba yahagurukiye umuti wikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzonga uburasirazuba bw’igihugu, by’umwihariko mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.






