RDC: Abo muri Katanga bagize icyo bavuga ku ifatwa rya Uvira, bagaragaza Impinduka zikomeye muri RDC
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane tariki ya 11/12/2025, n’ihuriro rizwi nka Bloc Katangais bo muri Katanga bagaragaje ko bishimiye ifatwa ry’umujyi wa Uvira wafashwe n’umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, rivuga ko ari ikimenyetso cy’ihinduka rikomeye rishobora gufungura inzira y’ukwigenga kwa Katanga.
Bloc Katangais, yemeje ko igikorwa cyo kubohora Uvira gifite igisobanuro kirenze igikorwa cya gisirikare: ni ubutumwa bukomeye ku baturage bose ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari barambiwe akarengane, ubukene n’ubutegetsi bwimakaje ivangura.
Iri huriro ryavuze ko ryakuye isomo rikomeye ku baturage ba Bukavu na Uvira, rishimira uburyo bagaragaje ubwitonzi, ubumwe n’ubushishozi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ivangura, aho bahisemo kurinda ubuzima, umuco n’ituze, aho kwishora mu bikorwa byo kwihorera.
Bloc Katangais yatangaje ko kubohora Uvira bishobora gufungura inzira y’indi miryango igana ku kwigobotora ubutegetsi bw’i Kinshasa, budakemura ibibazo by’abaturage.
Iri tangazo rije mu gihe intambara mu burasirazuba bwa RDC ikomeje gufata indi ntera, cyane cyane nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Uvira, umujyi w’ubucuruzi n’ingenzi mu karere kibiyaga bigari.





