RDC: Amakuru ku ifatwa rya Lt. Gen. Pacifique Masunzu
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) avuga ko Lieutenant General Pacifique Masunzu yafunzwe, kandi ko afungiwe i Kinshasa, umurwa mukuru w’igihugu.
Aya makuru Minembwe Capital News iyakuye ku bashinzwe umutekano mu gisirikare cya RDC, aho bavuga ko Lt. Gen. Masunzu yamaze gufatwa.
Nk’uko batubwiye bati: “Jenerali Masunzu ari mu nzu y’imbohe.”
Impamvu y’ifatwa rye, bavuga ko ishingiye ku kuba aherutse kugirana ibiganiro bya telefoni na Joseph Kabila, bikaba byagaragajwe na porogaramu y’ikoranabuhanga (appareil) yerekana uwavuganye na Kabila.
Ati: “Bafite uburyo bwo kwerekana uwavuganye na Kabila, ari byo byatumye bafata Masunzu.”
Biravugwa ko kuvugana na Joseph Kabila byatesheje agaciro inzego z’ubutasi mu gisirikare cya RDC, ndetse bikaba ari byo byaha Masunzu akurikiranyweho.
Niba koko yafashwe, ibi byaba ari intambwe ikomeye mu guhindura imiterere y’ingabo za FARDC no mu butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Ibi kandi byerekana ko Tshisekedi atagikeneye abayobozi b’ingabo bakina imikino ibiri; bashigikira ubutegetsi ariko bagafatanya n’inyeshyamba cyangwa bakazishyigikira.
General Masunzu usibye kuba yarayoboye zone ya gatatu y’ingabo za RDC, asanzwe azwi cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyane cyane mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga n’ahandi. Ifungwa rye rishobora gutera umwuka mubi mu ngabo cyangwa mu baturage bamwe.
Kurundi ruhande, bigaragaza ko Tshisekedi ashaka kugenzura ingabo mbere ya 2026, ariko kandi ibi nabyo bishobora gutuma ingabo zirushaho kudahuza imbere, mu gihe igihugu kiri mu bibazo bikomeye by’intambara.





