RDC iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’aho ishyize umukono ku mahame ayiganisha ku masezerano y’amahoro, ikomeje umugambi wo kohereza abasirikare bayo mu Burasirazuba bw’iki gihugu cyabo, bigaragaza ko igifite kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge.
Byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, aho yabinyujije kurubuga rwa x, agira ati: “Mu gihe buri wese ahugiye ku gusobanukirwa amahame aganisha ku masezerano y’amahoro, ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bukomeje kohereza abasirikare bayo n’intwaro ziremereye mu bice byinshi bituwe cyane. Ziri kongera kandi ibitero mu mu misozi ya Uvira bugambiriye gutera ahatuwe n’Abanyamulenge mu Rurambo.”
Uyu muvugizi avuga ko ibyo bitero birimo FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, ngo bikaba bigira ingaruka zo kugwamo umubare munini wa basivili, ndetse kandi bikanatuma ibintu birushaho kuba bibi no kugira ingaruka ku bantu benshi.
Mu byumweru bibiri bishize, perezida Felix Tshisekedi yategetse ko hoherezwa abasirikare 60.000 mu Burasirazuba bwa Congo mu byafashwe nko kwitegura intambara yo kongera kwisubiza imijyi ya Bukavu na Goma igenzurwa na AFC/M23.
Ibi rero byamaganywe na AFC/M23 , ivuga ko iki cyemezo Leta yafashe gishyira mukaga ubuzima bw’abaturage, kandi ko ari nko kwibasira inyoko muntu.
Umuvugizi wa AFC/M23 yanasobanuye ko ingabo za Congo zimwe zoherejwe mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyepfo, nanone ngo izindi zoherezwa mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.