RDC mu Kaga ka Dipolomasi, Félix Tshisekedi Yimwa Ijambo mu Nama Idasanzwe ya SADC
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yimwe ijambo mu nama idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (SADC), igikorwa cyateje impaka zikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Iyo nama yabaye ku wa Gatatu tariki ya 17/12/2025, ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Afurika y’Epfo, yari igamije gusuzuma ibibazo by’umutekano n’imikoranire y’ibihugu bigize uwo muryango.
Nk’uko amasoko yacu yizewe abigaragaza, Perezida Tshisekedi yimwe ijambo bitewe n’amadeni Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifitiye Umuryango wa SADC, by’umwihariko ajyanye n’imisanzu yagombaga gutangwa mu butumwa bw’ingabo za SADC mu burasirazuba bwa Congo, buzwi nka SAMIDRC.
Aya madeni ashingiye ku misanzu y’amafaranga RDC itigeze itanga kugira ngo ishyigikire ibikorwa by’izo ngabo, zari zaroherejwe mu Burasirazuba bwa Congo guhangana n’umutwe wa AFC/M23. Ibihugu birimo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo byari byatanze ingabo muri ubwo butumwa, mu gihe ibindi byari byasabwe gutanga inkunga y’amafaranga.
Ingabo za SAMIDRC zageze mu Burasirazuba bwa Congo mu kwezi kwa 12/2023, ariko ziza guhura n’ingaruka zikomeye zirimo gutsindwa ku rugamba mu ntangiriro za 2025, ibintu byakomeje kongera igitutu ku gihugu cya Congo mu byerekeye inshingano zacyo z’imari.
Amakuru akomeza avuga ko RDC yari yarahawe integuza ku mugaragaro ko nitishyura umwenda ugera hafi kuri miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, izafatirwa imyanzuro ikomeye irimo gukumirwa muri bimwe mu bikorwa bya SADC, no kwimwa ijambo mu nama z’umuryango.
Si RDC yonyine yahuye n’iki gihano, kuko n’ibihugu bya Seychelles na Comoros nabyo byabujijwe kugira icyo bivuga muri iyo nama, kubera kutuzuza zimwe mu nshingano zabyo mu muryango.
Iki gikorwa cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko SADC ishaka gushyira imbere kubahiriza inshingano no kongera disipulini mu mikoranire y’ibihugu bigize uwo muryango, mu gihe RDC yo isabwa kongera kwiyubaka mu mibanire mpuzamahanga no kuzuza ibyo yiyemeje, mu bihe bikomeje kuba ingorabahizi ku mutekano w’akarere.






