RDC mu Rujijo Rukomeye, FARDC Ishinja Abantu ba Hafi ya Perezida Tshisekedi Kuyobora Umutwe wa Mobondo Wishe Abasirikare
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ibirego bikomeye bishinja bamwe mu bantu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi kuba inyuma y’umutwe witwaje intwaro wa Mobondo, umaze imyaka irenga itatu uhungabanya umutekano mu burengerazuba bw’igihugu, ukaba uherutse no kwica abasirikare batanu ba Leta.
Aya makuru yatangajwe tariki ya 28/12/ 2025 n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara za Kwilu, Mai-Ndombe na Kwango, Capt Anthony Mwalushay, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Capt Mwalushay yavuze ko uretse kuba bamwe mu bashyigikiye Perezida Tshisekedi bashinjwa kuyobora Mobondo mu ibanga, hari n’abandi bafitanye imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati:
“Dufite amakuru yizewe agaragaza ko hari abantu bakorana n’imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bw’igihugu. Ku kibazo cya Mobondo, igiteye inkeke ni uko benshi mu bayishigikira baba ari abantu bagaragara nk’abari hafi ya Perezida wa Repubulika. Ku manywa baba ari nk’intama, ariko nijoro bakayobora ibikorwa bya Mobondo.”
Uyu muvugizi wa FARDC yatangaje ko mu mirwano iheruka, abarwanyi 15 ba Mobondo bishwe, mu gihe hari n’abandi bafashwe mpiri. Yongeyeho ko bamwe mu bafashwe batangaje amazina y’abantu bakomeye bo muri RDC bakekwaho gukorana n’uyu mutwe.
Ati:
“Inzego zacu z’umutekano zirimo gukora iperereza ryimbitse mbere y’uko dutangaza amazina n’ibindi bimenyetso ku mugaragaro. Niba hari abo muri Kinshasa bashyigikiye aba bantu biyitirira ubworoherane, nyamara bakaba inyuma ya Mobondo ku nyungu za politiki, twebwe nk’ingabo tuzakora inshingano zacu twifashishije intwaro zemewe n’amategeko.”
Umutwe wa Mobondo ugizwe ahanini n’abantu bo mu bwoko bwa Yaka, batuye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC. Watangiye kugaba ibitero bikomeye mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2022, ugamije ingabo za Leta n’abaturage bo mu bwoko bwa Teke, ahanini bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka n’ubuyobozi bw’uturere.
Ibikorwa by’uyu mutwe byateje umutekano muke ukabije mu bice byinshi birimo icyaro gikikije Kinshasa, ndetse no mu ntara za Mai-Ndombe, Kwilu, Kongo Central na Kwango, aho abaturage ibihumbi byahitanywe n’ubwicanyi, abandi bagahunga ingo zabo.
Mu bihe bya vuba, abarwanyi ba Mobondo batangiye no kwagura ibitero byabo mu bice byo mu murwa mukuru, cyane cyane Maluku na Kingakati. Gusa Leta ya RDC ivuga ko yafashe ingamba zikomeye za gisirikare n’iz’umutekano, hagamijwe gukumira ko umutekano wa Kinshasa wazamba nk’uko byagenze mu zindi ntara zo mu burengerazuba bw’igihugu.
Ibi birego bikomeye bya FARDC bikomeje guteza impaka n’impungenge mu rwego rwa politiki n’umutekano, mu gihe abaturage n’abasesenguzi bategereje ibisubizo by’iperereza byasezeranyijwe n’inzego z’igihugu.






