RDC na AFC/M23 byashyikirijwe umushinga w’amasezerano y’amahoro.
Guverinoma ya Qatar yashyikirije iya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo biwusuzume mbere yo kuwumera.
Mu kwezi kwa karindwi ku itariki zako 19 umwaka wa 2025, impande zombi zashyize umukono ku mahame abiganisha ku masezerano y’amahoro bibifashijwemo na Qatar.
Bimwe bikubiye mu ngingo zigize ayo mahame birimo kuba harekurwa imfungwa no guhagarika imirwano bya burundu, kandi bikazubahirizwa bitarenze tariki ya 29/07/2025, ariko impande zombi zigasubira mu biganiro i Doha tariki ya 08/08/2025.
Ibi byose ntibyubahirijwe, n’ibiganiro ntibyatangiriye igihe cyateganyijwe. Ibyo byatumye isinywa ry’amasezerano y’amahoro ryari ryitezwe bitarenze ku itariki ya 18/08/2025.
Umuyobozi wo muri Qatar ufite aho ahuriye n’ibi biganiro tariki ya 17/08/2025 yabwiye itangazamakuru ati: “Hatewe intambwe zifatika mu gufasha kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na M23, zirimo gutegura no guha impande zombi umushinga w’amasezerano y’amahoro nk’ibigize gahunda y’amahoro ya Doha.”
Avuga ko igihugu cyiwe cyamenye imbogamizi ziri kubaho kandi ko hari icyizere ko bizakemuka neza.
Yavuze kandi ko nubwo itariki yo gusinywa amasezerano y’amahoro itubahirizwa, impande zombi zagaragarije umuhuza ko zifite ubushake bwo gukomeza ibiganiro.
Qatar ivuga ko muri iki gihe iri kuyobora ibiganiro bigamije gusuzuma iyubahirizwa ry’ingingo zikubiye mu itangazo ry’amahame ya Doha kandi ko ikorana bihoraho n’indorerezi zirimo Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe.