RDC ntivuga rumwe na Uganda kwifungurwa ry’umupaka wa Bunagana.
Nyuma y’aho umupaka wa Bunagana ufunguwe bigizwemo uruhare na Leta ya Uganda biravugwa ko byateye ukutavuga rumwe hagati ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’iki gihugu cya Uganda cyabigizemo uruhare.
Imipaka yafunguwe ni uwa i Shasha n’uwa Bunagana, aho byafunguwe ku wa kane w’icyumweru gishize tariki ya 10/07/2025.
Mu gufungura iyi mipaka ihuza igihugu cya Uganda n’icya RDC byakozwe n’abayobozi ba Uganda, maze rero guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kurwego rwa gisirikare niko guhita ahamagaza Consul wa Uganda kugira ngo yisobanure.
Nyama aya makuru akomeza avuga ko guverineri w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Kakule Somo mu guhumagaza uriya muyobozi wa Uganda, utuye i Beni yabikoze atagishe inama no kubiganiraho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cye.
Consul wa Uganda, wari wahamagajwe tariki ya 12/07/2025, yaje na we gutangaza ko guverinoma y’igihugu cye, izatangaza ibirambuye kuri iki kibazo cyagarutsweho cyane ku mbugankoranyambaga; anaboneraho kunenga uburyo ibi byakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Guverinoma yemewe ntiyari kwiriye gukoresha imbugankoranyambaga nk’umuyoboro ukwiye mu itumanaho. Ntitaye ku mubare w’ubutumwa bwaba bwaratanzwe, ku mubare w’ibitekerezo byatanzwe ku mbugankoranyambaga, igihe cy’amatangazo anyuze mu mucyo kizagera kandi hatangwe umucyo mwiza kuri iyi ngingo.”
Yavuze ko guverinoma y’igihugu cye cya Uganda, yubaha kandi ikanaha agaciro iya RDC, ndetse ikanaha agaciro ubutegetsi bw’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubu bukorera byagateganyo muri Beni.
Ku rundi ruhande, abakorera mukwaha kwa Leta y’i Kinshasa batinda cyane uburyo imipaka ihuza ibi bihugu byombi, iherereye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe kandi ubutegetsi bwa RDC butabizi. Ikindi ni uko bibaza ukuntu Uganda yabikoze nyuma y’iminsi mike umugaba mukuru w’Ingabo zayo yari aheruka kugirira uruzinduko i Kinshasa, urwo yabonanyemo na perezida Felix Tshisekedi, bagashyingiraho bakagaragaza ko byari bikwiye kuba uyu mugaba mukuru w’Ingabo za Uganda yarabiganirije perezida Tshisekedi, bityo ngo bakayifungura abizi.
Hagataho, ubwo iriya mipaka ihuza ibi bihugu byombi yafungurwaga, ku ruhande rwa Uganda byakozwe na bayobozi bari baturutse muri Uganda, mu gihe nta muyobozi wo ku ruhande rwa Leta ya Congo wari uhari.
Ubwo hasozwaga icyo gikorwa, ubuyobozi bw’umutwe wa AFC/M23 bwashimiye perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, kandi bushimangira ko icyemezo yafashe ari ngenzi kuri bo no mu gihugu cyose muri rusange.