RDC yavuze icyo m23 yakoze kugira ngo ifate Goma.
Guverinoma ya Kinshasa, inyuze muri minisitiri wayo w’ubabanye n’amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yemeje ko umujyi wa Goma wafashwe ariko ko wafashwe n’abanyamahanga bitwaje m23, kandi ko kugira ngo bawufate bakoresheje imbunda ziruta iz’umuryango w’Abibumbye.
Minisitiri Kayikwamba asubiza ikibazo cy’abanyamakuru bamubajije niba koko umujyi wa Goma warigaruriwe na M23 yasubije ati: “Mbere na mbere ndashaka kwemeza ko Goma yigaruriwe n’abanyamahanga, bikozwe n’u Rwanda, igisirikare cyemewe cy’u Rwanda. Umuturanyi wacu. Ni byo, nyuma y’iminsi yaranzwe n’imirwano ikomeye, twabonye mu mujyi, M23 n’igisirikare cy’u Rwanda, ubu bamaze kwigarurira igice kinini cy’uyu mujyi.”
Kayikwamba kandi yabajijwe niba gufata umujyi wa Goma hatarabaye intege nke za Guverinoma yabo, nawe ati: “Birumvikana n’intambwe isubira inyuma. Kandi, ni ibintu bibabaje cyane. Sinatinya kubivuga . Dukwiye kwemera ko ibi byatangiye kugaragazwa mu mezi menshi ashize, niba ahubwo atari n’imyaka. U Rwanda rwashoye imbaraga nyinshi kugwiza intwaro no mu kuziha M23 mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yakomeje agira ati: “Bashoye imari mu kugura imbunda zihanitse zitari zimenyerwe mu karere. Intwaro zo mu buryo n’umuryango w’Abibumbye utapfa kuzibona, kuko zirusha ubushobozi izabo. Ikindi dukwiye kumva , ni uko u Rwanda inshuro nyinshi, rwagiye rurenga ku gahenge kabaga kavuye mu biganiro by’i Luanda, kagombaga gutangirana n’itariki ya 04/08/2024.”
Kayikwamba kandi yavuze ko bitagomba kubatera ubwoba kwemeza ko u Rwanda rwashoye imari nyinshi mukugura intwaro zihambaye, kandi ko rwabikoze badacyogora.”
Gusa nubwo Repubulika ya demokarasi ya Congo yemeza ko u Rwanda ari rwo wafashe umujyi wa Goma, ariko yaba rwo ndetse n’umutwe wa M23 batera utwatsi ibyo birego.
U Rwanda hubwo rushinja Leta ya Kinshasa kuba ikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda. Umujyi wa Goma wakunze kugaruka cyane mu bibazo bihangayikishije Congo, wigaruriwe n’umutwe wa M23 ku wa mbere w’iki Cyumweru turimo. Aho uyu mutwe wahise ushyira itangazo hanze umenyesha abawuturiye gutekana kandi ko bafashe Goma yose.
Kuri ubu uyu mujyi uragenzurwa n’abarwanyi ba M23 , ndetse ukaba ukomeje kurushaho kubamo amahoro n’umutekano mwiza bitari bisanzwe. Akarusho abaturage bawuturiye ku munsi w’ejo hashize bakoze imyigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi. Ni mu gihe ubwo bwari buyoboye uwo mujyi abantu bapfaga nka kurya ku isazi, kuko bapfaga umunsi ku wundi. Ariko kuvaho M23 iwufashe barushaho kubona impinduka zitandukanye nizambere.
Ku rundi ruhande, imirwano hagati y’u ruhande rwa Leta ya Kinshasa n’urw’uyu mutwe wa M23, bikomeje kurwana aho izo mpande zombi ziri kurwanira muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo, amakuru yizewe Minembwe.com yahawe n’uko uyu mutwe ukomeje kurusha imbaraga cyane uruhande rwa Leta. Ndetse ukaba urimo no kwigarurira ibindi bice mu buryo budasanzwe.