RDC Yinjiye ku Isoko Mpuzamahanga rya Lithium, Ariko Kalemie Itangiye Gukangishwa n’Imirwano Ikomeje Kwegera Intara ya Tanganyika
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yishimira intambwe nshya mu rwego rw’ubukungu nyuma y’itangira ry’ikorwa rya mbere ryo kohereza ku isoko mpuzamahanga amabuye ya lithium anyujijwe ku cyambu cya Kalemie, amakuru ava muri ako gace aravuga ko umwuka w’ubwoba ukomeje kwiyongera mu baturage no mu basirikare bahakorera, bitewe n’inkuru z’ibikorwa bikomeje bya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa Gatatu, tariki ya 22/07/2026, Guverineri w’Intara ya Tanganyika, Christian Kitungwa, yayoboye umuhango wo guherekeza ubwato bwa mbere butwaye amabuye ya lithium yavanywe mu mushinga wa Manono, buca ku cyambu cya Kalemie (Mutowa) bwerekeza i Kigoma muri Tanzania. Iyi ntambwe ifatwa nk’iy’amateka kuko ishyira Intara ya Tanganyika mu nzira y’ubucuruzi mpuzamahanga bw’aya mabuye y’agaciro akoreshwa cyane mu gukora za batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi no mu bubiko bw’ingufu.
Abayobozi ba Leta bavuga ko iyi gahunda izafasha kongera ubucuruzi hagati ya RDC na Tanzania, ikanazamura uruhare rw’icyambu cya Kalemie nk’inzira nyamukuru yoherezwa hanze amabuye y’agaciro ava cyane cyane mu karere ka Manono.
Icyakora, mu gihe ubukungu bugaragazwa nk’uburi gutera imbere, amakuru aturuka mu burasirazuba bwa RDC avuga ko i Kalemie hari kuvugwa impungenge z’umutekano. Abaturage ndetse n’abasirikare bavuga ko bafite ubwoba bitewe n’uko MRDP-Twirwaneho n’ihuriro AFC/M23 bakomeje kwagura ibice bagenzura muri Teritwari ya Fizi, intambwe bamwe babona ko ishobora kugira ingaruka ku mutekano w’Intara ya Tanganyika mu gihe iyo mirwano yakomeza kwegera i Kalemie.
Aya makuru akurikiye ifatwa ry’agace ka Kanguli muri Teritwari ya Fizi, bivugwa ko kafashwe ku munsi w’ejo n’ingabo za MRDP-Twirwaneho zifatanyije na AFC/M23. Ni agace kiyongera ku tundi twafashwe mbere, turimo Kwa Mulima, Point Zero, Rwitsankuku, Mikenke n’utundi duce two muri Fizi na Minembwe.
Amakuru kandi akomeza kuvuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, rikomeje gusubira inyuma riva mu bice by’imirwano. Bivugwa ko bamwe mu basirikare berekeje mu duce twa Bibogobogo ndetse no mu mujyi wa Baraka nyuma y’imirwano ikomeye yabaye muri ako karere.
Nubwo nta rwego rwa Leta ruratangaza ko Kalemie ihanganye n’ikibazo cy’umutekano cyihariye, amakuru akomeje gukwirakwira muri ako gace avuga ko hari impungenge zishingiye ku buryo imirwano ikomeje kwegera Intara ya Tanganyika, cyane cyane kubera akamaro k’icyambu cya Kalemie mu kohereza hanze amabuye y’agaciro ava muri Manono.
Ku ruhande rw’ubukungu, umushinga wa lithium wa Manono ufatwa nk’umwe mu mishinga minini ku Isi. Abaturage bo muri Manono no mu Ntara ya Tanganyika bavuga ko bategereje kubona inyungu zifatika zirimo imirimo mishya ku rubyiruko, kubakwa no gusana imihanda ihuza Manono na Kalemie, kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage, kubaka amashuri n’ibitaro, guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu no gucunga neza amafaranga azava muri ubu bucukuzi.
Abasesenguzi bavuga ko, nubwo kohereza bwa mbere lithium ku isoko mpuzamahanga ari intambwe ikomeye ku bukungu bwa RDC, intsinzi nyayo izashingira ku buryo umutekano uzabungabungwa ndetse n’inyungu z’uyu mutungo zikagera ku baturage b’aho ukomoka.
Mu gihe ibikorwa by’ubucukuzi bikomeje kwaguka muri Tanganyika, amaso ya benshi akomeje kureba uko umutekano uzitwara, cyane cyane mu gihe imirwano ikomeje muri Fizi, aho ibikorwa bya MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 bikomeje guhindura ishusho y’ibice bigenzurwa muri Kivu y’Amajyepfo.





