Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Rwambikanye mu Kibaya cya Rusizi hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 27, 2025
in Regional Politics
0
Abasirikare bayobowe na Lt.Gen. Masunzu, basahuye n’abaturage bitakekwa ko bosahura!
150
SHARES
3.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Rwambikanye mu Kibaya cya Rusizi hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.

You might also like

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Mu Kibaya cya Rusizi muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 27/02/2025, habyukiye imirwano iremereye, aho ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa m23 ugize igihe ujegajeza ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Imirwano iri kubera mu duce twinshi two muri iki Kibaya cya Rusizi, harimo agace ka Luvungi, Katogota, Itara, Mirungu n’utundi duce two muri ibyo bice.

Amakuru avuga ko abarwanyi bo muri m23 bari gukubita kubi ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, kuko abari muri ibyo bice bavuga ko abarimo iri huriro rigizwe n’ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo bari guhunga cyane berekeza i Uvira.

Ati: “M23 ishoreye ihuriro ry’ingabo za Congo, ririmo gukizwa n’amaguru rihungira i Uvira.”

Ni mu gihe aka gace ki Kibaya cya Rusizi gaherereye mu ntera itari ndende uvuye mu mujyi wa Uvira.

Imirwano hagati y’izi mpande zombi zihanganye, yaherukaga ubwo abarwanyi b’uyu mutwe wa m23 bafataga centre ya Walungu.

Iyi mirwano ibaye mu gihe u Burundi bwari bwaraye bucyuye abapolisi ba Congo bari barahungiye mu gihugu cyabo bavuye i Uvira no muri ibi bice byo mu Kibaya cya Rusizi.

Nk’uko amakuru abivuga nuko abapolisi bacyuwe bagera kuri 600.

Aya makuru agira ati: “Abapolisi ba Congo bagera kuri 600 bari barahungiye ku kibuga cy’umwami i Murambya(hagati mu Burundi), basubijwe i Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.”

Ni amakuru anavuga ko ibyo gucyura aba bapolisi byakozwe mw’ibanga rikomeye hagati y’u Burundi na Congo.

Nyamara ikitaramenyekana ni uko aba bapolisi boba barashubijwe imbunda n’imodokari zabo binjije muri iki gihugu, kuko ubwo binjiraga babyatswe byose.

Mu gihe m23 yafata iki Kibaya cya Rusizi, nta gushidikanya yahita yinjira no mu mujyi wa Uvira n’ubundi bariya bari barahungiye i Burundi bakongera bakabuhungiramo.

Ikindi nuko umujyi wa Uvira wakunze kuvugwamo ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, aho Leta y’iki gihugu n’abakorera mu kwaha kwayo babatoteza bakanabica, kubera isura yabo n’ururimi bavuga rw’ikinyamulenge rufitanye isano ryahafi n’ikinyarwanda.

Kimwecyo nta gice na kimwe m23 yari yahanganiramo n’uruhande rwa Leta y’i Kinshasa ngwibure ku gifata.

Mbere yuko aba barwanyi ba m23 bafata centre ya Walungu yavuzwe haruguru bari babanjye gufata Kamanyola, iyo nayo bafashe nyuma yogufata umujyi wa Bukavu.

Tags: FardcIhuriro ry'ingabo za CongoM23
Share60Tweet38Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko. Nyuma y'aho u Rwanda rumuritse bwa mbere mu nama mpuzamahanga y'umutekano iheruka kubera i Kigali intwaro zarwo zirukorerwamo bigatungura ibihugu byinshi,...

Read moreDetails

Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Minisitiri w’ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa.

Minisitiri w'ubutabera wa RDC ararira ayo kwarika nyuma yo kugira ibyo ashinjwa. Umushinjacyaha w'urukiko rushyinzwe imanza muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yandikiye inteko ishinga amategeko ayisaba kwambura...

Read moreDetails

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

by Bruce Bahanda
May 22, 2025
0
Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y’Epfo umutego ukomeye.

Perezida Trump yavuze ko ntaho ahuriye na RDC anatega Ramaphosa wa Afrika y'Epfo umutego ukomeye. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, yavuze ko ntaho ahuriye na...

Read moreDetails

Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Amabuye y’agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda.

Amabuye y'agaciro ya Congo agiye kuzajya yoherezwa mu Rwanda. Amabuye y'agaciro ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nka tungsten, tantalum na tin, ayo iki gihugu cyagiye gishinja u...

Read moreDetails

Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza.

Mushikiwabo yatangaje ibintu byatuma Afrika igera ku iterambere yifuza. Umunyabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa(OIF), Louise Mushikiwabo yatangaje ko Afrika ikwiye guhahira aho ishaka no gukorana n'abo...

Read moreDetails
Next Post
Abasirikare ba Fardc bishwe na Wazalendo.

Agezweho i Uvira muri Kivu y'Epfo mu Burasizuba bwa RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?