Sudani mu Marira, Abasivili Barenga Ijana Bishwe mu Cyumweru Kimwe
Mu Ntara ya Darfur, mu gihugu cya Sudani, inzego z’ubuzima zatangaje ko mu cyumweru gishize hishwe nibura abantu 114, bazize imirwano ikomeje guhanganisha Ingabo za Leta ya Sudani (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
Iyi ntambara imaze igihe kinini, yatangiye mu kwezi kwa kane umwaka wa 2023, aho Ingabo za Leta zahanganye n’umutwe wa RSF mu bice bitandukanye by’igihugu. Mu kwezi kwa cumi nabiri uyu mwaka ushize wa 2025, RSF yashoboye kwigarurira ibirindiro bya nyuma by’Ingabo za Leta mu Ntara ya Darfur, bituma umutekano urushaho kuzamba muri ako karere kamaze igihe kibasiwe n’ubushyamirane.
Ku wa Gatandatu ushize, Ingabo za Sudani zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) ku mujyi wa Al-Zuruq, uherereye mu majyaruguru ya Darfur kandi ugenzurwa na RSF. Ibyo bitero byahitanye abantu 51, bose bakaba ari abasivili, nk’uko byemejwe n’umuganga wo ku bitaro bya Al-Zuruq wabwiye ikigo ntaramakuru AFP. Yongeyeho ko ibyo bitero byibasiye isoko rikuru ry’umujyi n’utundi duce dutuwe cyane n’abaturage basanzwe.
Umujyi wa Al-Zuruq uzwi kandi nk’aho hatuye bamwe mu bagize umuryango w’umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi ku izina rya Hemedti. Amakuru atandukanye yemeza ko muri ibyo bitero hapfuyemo abavandimwe be babiri.
Nyuma y’igihe gito, umutwe wa RSF na wo wagabye ibitero by’inkundura ku mujyi wa Kernoi, uherereye hafi y’umupaka wa Sudani na Tchad. Ibyo bitero byahitanye abantu barenga 63, mu gihe abandi 57 bakomerekejwe bikomeye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko mu minsi ibiri yo mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka ushize 2025, abantu bagera ku 7,000 bakuwe mu byabo mu mujyi wa Kernoi n’inkengero zawo, bahunga umutekano muke n’ubugizi bwa nabi byari byiyongereye muri ako gace.
Raporo iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ibiro bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 honyine, intambara yo muri Sudani yahitanye abasivili barenga 3,384, bigaragaza ubukana n’ingaruka zikomeye iyi ntambara ikomeje guteza ku baturage b’inzirakarengane.
Ibi bibazo bikomeje guteza impungenge zikomeye ku muryango mpuzamahanga, mu gihe hakomeje kwiyongera ubusabe bwo gushaka ibisubizo bya politiki birambye n’ubutabazi bwihuse bugamije kurengera abaturage no kugabanya ingaruka z’iyi ntambara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.






