Supermoon yagaragaye mu kirere cy’u Rwanda
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 04/12/2025, Abanyarwanda babonye ishusho idasanzwe y’Ukwezi kuzuye, kunini kandi kwaka cyane kurusha ibisanzwe, kwitwa ‘Supermoon’ mu rurimi rw’Icyongereza.
Iki gikorwa cyatangiye kugaragara ahagana saa 18:15 z’umugoroba, gikomeza kugaragara kugeza hagati ya saa 05:30 na saa 06:00 z’igitondo cyo ku wa gatanu.
‘Supermoon’ ibaho iyo Ukwezi kuzuye kwegereye Isi mu rugendo kuzengurukamo isi. Ibi bituma kugaragara ari kunini mu maso y’umuntu ndetse kwaka cyane, kurusha uko bisanzwe tubibona mu bihe bisanzwe by’ukwezi kuzuye.
Iyi ni inkurikizi y’imibanire y’ubutumburuke bw’Ukwezi n’Isi, aho intera hagati yabyo iba iri hasi cyane, bituma umucyo n’ubunini bwagaragara burushaho.
Kuva mu ntangiriro za 2025, iyi ni incuro ya gatatu habayeho Supermoon. Abahanga mu by’isanzure bemeza ko Supermoon izongera kugaragara ku itariki ya 03/01/2026.
Iyi shusho yihariye yatumye benshi bayifotora, bayisangiza bagenzi babo ku mbuga nkoranyambaga, abandi bayifata nk’ikirango cy’ibitangaza byo mu isanzure, bikomeje gutangaza isi.





