• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, March 22, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Tehran Yemeye Ibiganiro Ariko Isaba Icyubahiro n’Umutekano

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 1, 2026
in World News
0
Tehran Yemeye Ibiganiro Ariko Isaba Icyubahiro n’Umutekano
64
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Tehran Yemeye Ibiganiro Ariko Isaba Icyubahiro n’Umutekano

You might also like

Ibihugu bya G7 byiyemeje gufata ingamba zikomeye zo kurinda isoko ry’ingufu ku isi, bishyigikira umutekano w’inzira ya Hormuz

Urupfu rwa Robert Mueller Rwakuruye Impaka, Mu Gihe Perezida Trump We Yarugaragajeho Ibyishimo

Intambara ya Iran Yahinduye Imitekerereze ya Kim Jong Un ku Mutekano wa Korea ya Ruguru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe byaba bishingiye ku kubahana, kungurana ibitekerezo mu mucyo no kureba inyungu z’impande zombi. Icyakora, yagaragaje ko kugeza ubu nta gahunda ifatika y’ibiganiro irashyirwaho, ndetse ko nta nama irateganyirizwa kubaho.

Mu magambo yatangarije itangazamakuru ryo mu karere ka Oriente Moyen, Araghchi yasobanuye ko Iran itigeze ifunga umuryango w’ibiganiro, ariko ko hakiri icyuho mu myiteguro ya dipolomasi igamije gushyira impande zombi ku meza y’ibiganiro. Yagize ati: “Turacyategereje kureba uko ibintu byategurwa mu buryo bufatika, mbere yo kwicara tuganira.”

Minisitiri Araghchi yashimangiye ko ibiganiro bidashobora kugenda neza mu gihe hakiri iterabwoba ry’intambara, ibitero cyangwa imyiteguro ya gisirikare igaragara. Yongeyeho ko Iran yiteguye kwirwanaho mu buryo bwose mu gihe yaterwa cyangwa igahohoterwa, agaragaza ko igihugu cye kitazigera kigirana ibiganiro mu kirere kirimo igitutu.

Aya magambo aje mu gihe umubano wa Iran na Amerika umaze imyaka myinshi urimo umwuka mubi, cyane cyane kuva Amerika yava mu masezerano mpuzamahanga ajyanye na porogaramu ya nikleyeri ya Iran (JCPOA) mu 2018, ku butegetsi bwa Donald Trump. Icyo cyemezo cyakurikiwe n’ibihano bikakaye ku bukungu bwa Iran, bituma Tehran na yo ifata imyanzuro ikomeye yo kugabanya ubufatanye bwayo muri ayo masezerano.

Umubano wa Iran na Amerika watangiye kuzamo amakimbirane akomeye kuva mu Mpinduramatwara ya Islam yo mu 1979, wahinduye imiyoborere ya Iran ikaba Repubulika ya Islam, Amerika ikayifata nk’igihugu kibangamira inyungu zayo mu Burasirazuba bwo Hagati. Kuva icyo gihe, ibihugu byombi byagiye bihurira mu makimbirane ataziguye, arimo ibihano n’iterana amagambo akomeye.

Nubwo hari igihe habayeho icyizere gito, cyane cyane mu 2015 ubwo hasinywaga amasezerano ya nikleyeri, kutizerana n’ubwumvikane buke byakomeje kuranga impande zombi.

Kugeza ubu, amagambo ya Abbas Araghchi agaragaza ko Iran idafunze amarembo y’ibiganiro, ariko ikanasaba ko habanza kubaho icyizere, kubaha ubusugire bwayo no guhagarika iterabwoba rya gisirikare. Ku ruhande rwa Amerika, ntiharagaragara umwanzuro ufatika werekana icyerekezo gishya cyihuse mu mubano wayo na Tehran.

Bityo rero, isi ikomeje gukurikiranira hafi uko iyi dosiye ikomeye ya dipolomasi mpuzamahanga izagenda ihinduka, kuko icyemezo cyose kizafatwa n’impande zombi gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere ka Oriente Moyen n’isi yose muri rusange.

Tags: AmericaibiganiroTehran
Share26Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ibihugu bya G7 byiyemeje gufata ingamba zikomeye zo kurinda isoko ry’ingufu ku isi, bishyigikira umutekano w’inzira ya Hormuz

by Bahanda Bruce
March 22, 2026
0
Ibihugu bya G7 byiyemeje gufata ingamba zikomeye zo kurinda isoko ry’ingufu ku isi, bishyigikira umutekano w’inzira ya Hormuz

Ibihugu bya G7 byiyemeje gufata ingamba zikomeye zo kurinda isoko ry’ingufu ku isi, bishyigikira umutekano w’inzira ya Hormuz Ibihugu bikize ku isi bigize itsinda rya G7 byatangaje ko...

Read moreDetails

Urupfu rwa Robert Mueller Rwakuruye Impaka, Mu Gihe Perezida Trump We Yarugaragajeho Ibyishimo

by Bahanda Bruce
March 22, 2026
0
Urupfu rwa Robert Mueller Rwakuruye Impaka, Mu Gihe Perezida Trump We Yarugaragajeho Ibyishimo

Urupfu rwa Robert Mueller Rwakuruye Impaka, Mu Gihe Perezida Trump We Yarugaragajeho Ibyishimo Urupfu rwa Robert Mueller wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI),...

Read moreDetails

Intambara ya Iran Yahinduye Imitekerereze ya Kim Jong Un ku Mutekano wa Korea ya Ruguru

by Bahanda Bruce
March 21, 2026
0
Intambara ya Iran Yahinduye Imitekerereze ya Kim Jong Un ku Mutekano wa Korea ya Ruguru

Intambara ya Iran Yahinduye Imitekerereze ya Kim Jong Un ku Mutekano wa Korea ya Ruguru Mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi intambara iri kubera muri Iran, abasesenguzi mpuzamahanga...

Read moreDetails

Iran Yakomeje Gukaza Umurego mu Ntambara Ihanganyemo na Israel na Amerika

by Bahanda Bruce
March 15, 2026
0
Iran Yakomeje Gukaza Umurego mu Ntambara Ihanganyemo na Israel na Amerika

Iran Yakomeje Gukaza Umurego mu Ntambara Ihanganyemo na Israel na Amerika Mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu Burasirazuba bwo Hagati, Ingabo zidasanzwe za Iran zizwi nka Islamic...

Read moreDetails

Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati

by Bahanda Bruce
March 13, 2026
0
Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati

Umwe mu Bayobozi Bakuru ba Iran Yandikiye Papa Leo XIV Amusaba Ubufasha mu Guhagarika Intambara mu Burasirazuba bwo Hagati Mu gihe amakimbirane ya gisirikare hagati ya Iran, Israel,...

Read moreDetails
Next Post
MRDP-Twirwaneho Yafashe Centre y’Ingenzi muri Mutambara

Ukuri ku Biri Kuba kuri Point Zero: MRDP-Twirwaneho Iracyahari, Amakuru yo Kuyifata Yabeshujwe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?