Televiziyo za Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo zafunzwe.
Ni televiziyo ya Guverineri Théo Ngwabidje, yakoreraga mu mujyi wa Goma yafunzwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/04/2024, nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibitangaza makuru byo muri Goma.
Bivuga ko televiziyo ya Guverineri Théo Kasi Ngwabidje yafunzwe kubera ko uyu Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, atajya yishura neza abanyamakuru bakoreraga ibitangaza makuru bye.
Iyo televiziyo ya Goma, ifunzwe mu gihe hari hashize iminsi itari myinshi hafunzwe indi televiziyo ye, yakoreraga mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Umwe mu banyamakuru ba herereye mu mujyi wa Goma, bwana Ronely Ntibonera yavuze kuri ayo makuru, avuga ko “Televiziyo ya Théo Ngwabidje yakoreraga i Goma, yafunzwe, nyuma y’uko iyi Bukavu nayo yari iheruka gufungwa. Ku bw’i mpamvu z’uko Guverineri Théo Kasi Ngwabidje atishyura abanyamakuru.”
Théo Kasi Ngwabidje ni umugabo wavutse mu mwaka w’1971, avukiye i Goma. Ni Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo kuva mu mwaka w ‘ 2019 kugeza ubu.
MCN.