Tito Rutaremara Yashinje Tshisekedi Gukoresha Amafaranga Agakodesha Abanyamahanga mu Byaha Bikomeye Bikorerwa muri RDC
Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yashinje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, gukoresha amafaranga mu kugura no gukodesha abanyamahanga n’abafatanyabikorwa bo mu bihugu byo hanze ya Afurika, mu mugambi wo gukora ibyaha bikomeye birimo Jenoside ikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Ibi Rutaremara yabitangaje tariki ya 09/01/ 2026, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yasobanuye mu buryo burambuye icyo yise “uburyarya bwa mpatsibihugu,” avuga ko ari bwo bwagize uruhare rukomeye mu gusenya ibihugu bitandukanye, bitwaje amagambo y’ubwigenge, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.
Yagaragaje ko iyo abaturage basobanukiwe, bakamenya imigambi mibisha ya ba mpatsibihugu maze bakayirwanya, abo banyamahanga bahita bahindura amayeri, bagahitamo kugura bamwe mu bayobozi n’abanyapolitiki bo mu bihugu byabo cyangwa mu bindi bihugu, kugira ngo babifashishe nk’ibikoresho byo guhangana n’abaturage babo.
Uyu munyapolitiki yashimangiye ko no muri Afurika hari abayobozi n’abanyapolitiki b’abagizi ba nabi bagura mpatsibihugu zo mu Burengerazuba bw’Isi cyangwa abafatanyabikorwa bo ku mugabane wa Afurika, kugira ngo babashyigikire mu migambi mibi yo gukandamiza abaturage no kubahohotera.
Ati: “Ntibitangaje, amafaranga ntacyo adashobora gukora.”
Rutaremara yakomeje avuga ko Perezida Tshisekedi na we yifashishije ayo mahirwe, agura abanyamahanga n’abayobozi bamwe bo muri Afurika, kugira ngo bamufashe mu bikorwa byo kwibasira abaturage b’inzirakarengane muri RDC, abashinja kugira uruhare rugaragara muri ibyo byaha.
Mu Burasirazuba bwa RDC, ingabo za Leta (FARDC), imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bamaze igihe bagaba ibitero bikaze ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibyo bitero bikoresha indege z’intambara, drones n’intwaro ziremereye, bikaba bivugwa ko bishyigikirwa ku mugaragaro na Leta y’u Burundi. Hashingiwe ku masezerano yagiranye na Tshisekedi mu mwaka wa 2022, u Burundi bwohereje mu Burasirazuba bwa RDC abasirikare babarirwa mu bihumbi, ku mpamvu zo kumufasha mu bikorwa bya gisirikare.
Byongeye kandi, Leta y’u Bubiligi ivugwaho kugira uruhare rutaziguye muri aya makimbirane, aho ikekwaho guha ingabo za RDC ibikoresho bya gisirikare, ndetse no kohereza inzobere n’abasirikare bo kuzitoza uburyo bwo kwitwara ku rugamba, bikavugwa ko bikorwa mu buryo bw’ibanga.
Ibi birego bya Tito Rutaremara byakomeje kongera ubukana bw’impaka ku rwego mpuzamahanga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse n’uruhare rw’ibihugu by’amahanga mu makimbirane amaze imyaka myinshi ahitana ubuzima bw’abaturage batagira ingano.






