Tshisekedi n’ingabo ze biyemeje gukora amateka, mu rugamba barimo na M23.
Ni byemejwe mu nama y’umutekano yabaye ahar’ejo tariki ya 08/1/2025 aho yabereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yemezwamo ko ingabo z’iki gihugu zigomba gukora ibishoboka byose zikisubiza uduce twose tugenzurwa n’umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ba Leta batandukanye, barimo n’umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu cya RDC n’abandi bashinzwe iby’umutekano, ikaba yarayobowe na perezida Félix Tshisekedi.
Mu kiganiro umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya, yagiranye na radio BBC kubyerekeye iriya nama, yagaragaje ko itari isanzwe, ngo kuko yafatiwemo imyanzuro ikakaye ahanini ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
yagize ati: “Muri raporo yatanzwe n’umuyobozi w’ibiro bikuru bya gisirikare, ingabo zacu zigiye kurwanya M23 zivuye inyuma. Kandi mu minsi mike mugiye kubona ubushobozi bwazo.”
Yakomeje agira ati:”Uduce twose tugenzurwa n’umutwe wa M23 wateye igihugu cyacu, tugiye kutwisubiza vuba.”
Nyamara ibi bwana Muyaya yabitangaje mu gihe igisirikare cy’iki gihugu, binyuze mu muvugizi wacyo, Maj Gen. Sylvain Ekenge yatangaje ko ingabo za FARDC zisubije centre ya Masisi n’inkengero zayo.
Yagize ati: “Ndemeza ko Ingabo za FARDC zafashe centre ya Masisi, ndetse kandi zafashe na Localité Ngugu zifata n’utundi duce twunamiye umujyi wa Sake hamwe na Bwerimana, Karuba, Kimoka, Rutoboka ndetse na Bikataka.”
Muri iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu M23 ihanganye bikomeye n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, uruhande rwa Leta rwakunze kujya rutangaza ko rwambuye uriya mutwe uduce ugenzura, nyuma bikaza kumenyekana ko byari ibinyoma, muri ubwo buryo bishoboka ko na centre ya Masisi naturiya duce umuvugizi wa FARDC avuga ko batubohoje twaba tukigenzurwa na M23.
Kimwecyo nubwo umutwe wa M23 utaragira icyo utangaza kubivugwa n’uruhande rwa Leta, ariko umwe mu barwanyi b’uwo mutwe yemereye Minembwe.com ko bakigenzura centre ya Masisi.
Yagize ati: “Ndi Masisi, ni twe tugenzura centre.”
Ubwo twamubazaga utundi duce bivugwa ko twabohojwe na FARDC, yavuze ko tutagomba kumva ibyifuzo bya Katanyama.
Ati: “Muyobewe Katanyama, ibyo bifuza babihindura inkuru! Ntaho batwambuye nta naho bateze kuzatwambura!”
Hagataho, imirwano yo iracyakomeje, kuko no mu masaha make ashize yarimo ibera ku musozi wa Ndumba, hagati ya M23 n’uruhande rurwana ku ruhande rwa Leta.
Ni urugamba amakuru aturuka i Masisi avuga ko rukomeye, ndetse kandi ko ruri kumvikanamo n’imbunda ziremereye.