• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Tshisekedi n’ingabo ze biyemeje gukora amateka, mu rugamba barimo na M23.

minebwenews by minebwenews
January 9, 2025
in Regional Politics
0
Tshisekedi n’ingabo ze biyemeje gukora amateka, mu rugamba barimo na M23.
103
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Tshisekedi n’ingabo ze biyemeje gukora amateka, mu rugamba barimo na M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni byemejwe mu nama y’umutekano yabaye ahar’ejo tariki ya 08/1/2025 aho yabereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yemezwamo ko ingabo z’iki gihugu zigomba gukora ibishoboka byose zikisubiza uduce twose tugenzurwa n’umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko iyi nama yitabiriwe n’abayobozi ba Leta batandukanye, barimo n’umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu cya RDC n’abandi bashinzwe iby’umutekano, ikaba yarayobowe na perezida Félix Tshisekedi.

Mu kiganiro umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya, yagiranye na radio BBC kubyerekeye iriya nama, yagaragaje ko itari isanzwe, ngo kuko yafatiwemo imyanzuro ikakaye ahanini ku ntambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

yagize ati: “Muri raporo yatanzwe n’umuyobozi w’ibiro bikuru bya gisirikare, ingabo zacu zigiye kurwanya M23 zivuye inyuma. Kandi mu minsi mike mugiye kubona ubushobozi bwazo.”

Yakomeje agira ati:”Uduce twose tugenzurwa n’umutwe wa M23 wateye igihugu cyacu, tugiye kutwisubiza vuba.”

Nyamara ibi bwana Muyaya yabitangaje mu gihe igisirikare cy’iki gihugu, binyuze mu muvugizi wacyo, Maj Gen. Sylvain Ekenge yatangaje ko ingabo za FARDC zisubije centre ya Masisi n’inkengero zayo.

Yagize ati: “Ndemeza ko Ingabo za FARDC zafashe centre ya Masisi, ndetse kandi zafashe na Localité Ngugu zifata n’utundi duce twunamiye umujyi wa Sake hamwe na Bwerimana, Karuba, Kimoka, Rutoboka ndetse na Bikataka.”

Muri iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu M23 ihanganye bikomeye n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, uruhande rwa Leta rwakunze kujya rutangaza ko rwambuye uriya mutwe uduce ugenzura, nyuma bikaza kumenyekana ko byari ibinyoma, muri ubwo buryo bishoboka ko na centre ya Masisi naturiya duce umuvugizi wa FARDC avuga ko batubohoje twaba tukigenzurwa na M23.

Kimwecyo nubwo umutwe wa M23 utaragira icyo utangaza kubivugwa n’uruhande rwa Leta, ariko umwe mu barwanyi b’uwo mutwe yemereye Minembwe.com ko bakigenzura centre ya Masisi.

Yagize ati: “Ndi Masisi, ni twe tugenzura centre.”

Ubwo twamubazaga utundi duce bivugwa ko twabohojwe na FARDC, yavuze ko tutagomba kumva ibyifuzo bya Katanyama.

Ati: “Muyobewe Katanyama, ibyo bifuza babihindura inkuru! Ntaho batwambuye nta naho bateze kuzatwambura!”

Hagataho, imirwano yo iracyakomeje, kuko no mu masaha make ashize yarimo ibera ku musozi wa Ndumba, hagati ya M23 n’uruhande rurwana ku ruhande rwa Leta.

Ni urugamba amakuru aturuka i Masisi avuga ko rukomeye, ndetse kandi ko ruri kumvikanamo n’imbunda ziremereye.

Tags: FardcKinshasaM23Tshisekedi
Share41Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Abanyamulenge bakuye ikiriyo cy’umuturage wishwe na FARDC mu Minembwe.

Abanyamulenge bakuye ikiriyo cy'umuturage wishwe na FARDC mu Minembwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?