Tshisekedi Yatanze Umurongo Ukakaye Ushobora Gutuma AFC/M23 Ihezwa mu Biganiro by’Abanye-Congo
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze amarenga akomeye ashaka kwerekana ko ihuriro rya AFC/M23 ritazemererwa kwitabira ibiganiro by’amahoro byitezwe guhuza Abanye-Congo, bigamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano n’ibya politiki bimaze igihe byugarije igihugu.
Kuva mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangiye gutegura ibi biganiro, bufashijwe na Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço. Intego nyamukuru yabyo ni ugushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bikomeje gutuma igihugu gihungabana, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.
Amakuru ya mbere yavugaga ko ibi biganiro byashoboraga kubera i Kinshasa, kandi ko byari biteganyijwe ko byitabirwa n’impande zitandukanye zirimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo abo mu ihuriro AFC/M23. Icyakora, nyuma haje kuvugwa ko aho bizabera hashobora guhinduka, bikabera i Luanda muri Angola cyangwa i Lomé muri Togo.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yemeje ko Perezida João Lourenço yayisabye kwitabira ibi biganiro. Gusa, yavuze ko iri huriro ryasabye ibisobanuro bisobanutse ku tandukaniro riri hagati y’ibi biganiro by’Abanye-Congo n’imishyikirano yabereye i Doha muri Qatar, ndetse no ku cyizere cy’uko ibyemeranyijweho i Doha bitazirengagizwa.
Mu kiganiro Nangaa yagiranye n’itangazamakuru i Goma tariki ya 26/01/2026, yagaragaje ko “imishyikirano ya Doha” igomba gukomeza kuko ari ho AFC/M23 na Leta ya RDC bikemuriramo ibibazo bifitanye isano n’intambara, hanyuma hakazakurikiraho ibiganiro rusange by’Abanye-Congo bigamije ubwiyunge.
Tariki ya 31/01/2026, Perezida Tshisekedi yakiriye abahagarariye ibihugu byabo muri RDC, abasobanurira uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bw’igihugu. Muri uwo mubonano, yagaragaje ko niba ibiganiro by’Abanye-Congo bibayeho, bizabera ku butaka bwa RDC, biyoborwe kandi bitegurwe n’inzego z’igihugu.
Yagize ati: “Ibi biganiro biramutse bibaye, byabera ku butaka bw’igihugu cyacu, bikayoborwa n’inzego z’igihugu, hashingiwe ku Itegeko Nshinga, amategeko agenga igihugu n’amahame ya demokarasi.”
Perezida Tshisekedi kandi yashimangiye ko atazemera ibiganiro bigamije, nk’uko yabivuze, “kugabanya ubukana bw’ubushotoranyi”, cyangwa kumushyira ku meza y’ibiganiro n’abo ashinja gukorera abaturage ibyaha bikomeye.
Ati: “Ibiganiro, yego. Ariko ntituzicara ku meza amwe n’abantu bakoreye abaturage bacu ibyaha.”
Leta ya RDC imaze igihe ishinja AFC/M23 gukora ibyaha byibasira abasivili mu bice igenzura mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, birimo ubwicanyi n’ihohoterwa. Iyi ngingo yanaganiriweho mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 30/01/2026, yibanda cyane ku mutekano wo mu mijyi ya Goma na Bukavu.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 irahakana ibi birego, igashinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC (FARDC n’abafatanyabikorwa bayo) kuba ari ryo ryakoreraga ibyaha byinshi mu bice ryambuwe. Iri huriro rivuga ko mu mijyi nka Goma na Bukavu, ndetse no mu bindi bice igenzura, umutekano umeze neza kurusha uko wahoze, kandi ko abaturage babayeho mu bwisanzure.
Iki kibazo gikomeje kugaragaza uburemere n’ubukana bw’inzira iganisha ku mahoro arambye muri RDC, aho ibiganiro by’Abanye-Congo bikomeje kuba isoko y’impaka zikomeye hagati ya Leta n’imitwe iyirwanya.






