Twirwaneho yamaganye Ingabo z’u Burundi inasaba ko zikurwa mu misozi miremire y’i Mulenge, ibirambuye
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wasohoye itangazo rikangurira umuryango mpuzamahanga kwita ku bwicanyi bushingiye ku moko bukomeje gukorerwa Abanyamulenge bo mu misozi y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Col. Kamasa Ndakize Welcome, uyu mutwe usaba ko ingabo z’u Burundi zihita zikurwa muri utwo duce, uvuga ko ubwicanyi bukorwa burimo gukorwa muri bucece.
MRDP-Twirwaneho yahamagariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa ba leta ya Congo n’iy’u Burundi gufata ingamba zikwiye mu guhagarika ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje gukorerwa abaturage b’Abanyamulenge bazizwa inkomoko yabo.
Itangazo rigira riti: “Ibi bikorwa by’ubugome bikomeje gutsemba abaturage bacu, duhamagarira amahanga kudufasha kubihagarika.”
MRDP-Twirwaneho yongeye kwiyemeza gukomeza kurengera abasivile bugarijwe no kurimburwa, ivuga ko izakomeza inshingano zayo zo kubarwanirira no kubarindira ibyabo.
Uyu mutwe kandi wagaragaje ko bataillon ya 2 ya brigadi ya 6 yamaze kwambuka uruzi Rusizi igakomereza Bwegera.
Twirwaneho ikavuga ko uru ari urugamba ruhuriyemo inzego za gisirikare za Congo n’iz’u Burundi rugamije kurimbura Abanyamulenge, kandi ko biri gukorwa binyuze mu bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo Maï-Maï, Wazalendo ndetse na FDLR.
Umutwe wa Twirwaneho wasabye amahanga n’imiryango mpuzamahanga gutabara vuba no guhagarika iyi gahunda bavuga ko irimo ishyirwa mu bikorwa ku mugaragaro na Kinshasa ifatanyije na Gitega.






