U Burundi Bwamaganye Itangazo rya AFC/M23 ku Kuvana Ingabo muri Uvira, Buryita Amayeri Yo Kuyobya Amahanga
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yamaganye byimazeyo itangazo ryasohowe n’ihuriro AFC/M23 rivuga ko rigiye kuvana ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ariranga nk’amayeri agamije gushuka no kuyobya amahanga.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X (yahoze ari Twitter), Édouard Bizimana yatangaje ko iryo tangazo ari “ikinyoma kigaragara kigamije kuyobya amahanga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio, ndetse n’abantu bose bifuza amahoro arambye.”
Yakomeje ashimangira ko, nk’uko abivuga, ‘abarwanyi ba AFC/M23 n’ingabo z’u Rwanda batarava na gato mu mujyi wa Uvira,” yongeraho ko ibimenyetso byose byerekana ko u Rwanda rushaka gusa kugabanya igitutu mpuzamahanga rukomeje gushyirwaho.
Aya magambo y’u Burundi akurikiye itangazo rya AFC/M23 ryasohotse mu ijoro rishyira ku wa Kabiri tariki ya 16/12/2025, ryatangazaga ko uyu mutwe wafashe icyemezo cyo kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira.
Muri iryo tangazo, AFC/M23 yavuze ko iyo ari “intambwe yo kubaka icyizere” igamije gushyigikira ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha, ivuga ko igiye kuvana ingabo zayo muri uwo mujyi “nk’uko byasabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Gusa, uwo mutwe wongeyeho ko uku kuvana ingabo muri Uvira kugomba gushingira ku byifuzo bijyanye n’umutekano, birimo kurinda abasivili n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kohereza ingabo zitabogamye zagira inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. AFC/M23 yanaburiye ko ishobora kongera gufata intwaro mu gihe Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), imitwe ya Wazalendo cyangwa abafatanyabikorwa babo bagerageza kongera gufata uduce igenzura.
Iri tangazo ryasohotse mu gihe igitutu cya dipolomasi gikomeje kwiyongera kuri AFC/M23. Muri urwo rwego, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kuburira u Rwanda ku ruhare rwarwo rukekwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Visi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Christopher Landau, yavuze ko igitero cyagabwe kuri Uvira ari “ikosa rikomeye,” mu gihe Marco Rubio we yatangaje ko ari “ukurenga ku masezerano ya Washington” yasinywe mu ntangiriro z’uku kwezi hagati ya Kinshasa na Kigali, yari agamije gusubizaho agahenge karambye.
Ku rundi ruhande, umutekano muke mu karere ka Uvira ukomeje guteza impungenge no kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Mbere y’itangazo rya AFC/M23, u Burundi bwari bwamaze gushinja u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo. Mu nama idasanzwe yahariwe ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yabereye mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Zéphyrin Maniratanga, yatangaje ko ku wa 4/12/2025, ibisasu byaturutse ku butaka bw’u Rwanda byaguye muri komine ya Cibitoke, bikomeretsa umugore n’umwana.
Yaburiye ko kwihangana kw’u Burundi “gufite aho kugera,” anavuga ko Guverinoma ya Bujumbura ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu buryo bwemewe n’amategeko, hashingiwe ku ngingo ya 51 y’Amasezerano ya Loni, mu gihe habayeho ibindi bitero.
Ifatwa rya Uvira na AFC/M23 ryongereye impungenge z’uko intambara yakwaguka mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane ko hashize iminsi mike gusa hasinywe amasezerano ya Washington yari agamije gusubizaho agahenge karambye hagati ya RDC n’u Rwanda.





