U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n’u Rwanda, mu rwego rwo kugira ngo buhoshye
Umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Ni amakuru avuga ko perezida Ndayishimiye mu minsi mike ishize yegereye perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, amusaba ku muhuza na mugenzi we w’u Rwanda, yizera ko byagabanya amakimbirane ibihugu byabo bifitanye.
Ikinyamakuru cya Africa Intelligence dukesha iyi nkuru kivuga ko Ndayishimiye ashaka ubucuti n’u Rwanda, bikazamuha gucana umubano na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Gikomeza kivuga ko iyi nama Ndayishimiye yayigiriwe n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Congo, ubwo yagiranaga naryo ibiganiro mu cyumweru gishize.
Ni ubusabe kandi perezida Ndayishimiye yagejejweho n’aba ofisiye bo mu ngabo ze, ngo kuko bashinja RDC na perezida wayo, Felix Tshisekedi, kuba nta bushobozi ifite bwo gukemura ibibazo biri muri iki gihugu, ndetse kandi bakaba batinya ko intambara ibera muri Congo yafatira n’iwabo. Banavuga kandi ko ibyo Tshisekedi yabasezeranyije atabyubahirije byose.
U Burundi kandi bubwibwa ko mu gihe Uvira yoramuka ifashwe n’umutwe wa AFC/M23, kandi ari igice cy’ingenzi kuri iki gihugu cyabo, uriya mutwe wahita ufunga umupaka ubihuza.
U Burundi n’u Rwanda byacanye umubano mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka wa 2023, hari nyuma y’aho u Burundi bushinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa Red-Taabara uburwanya.
Ariko u Rwanda rubitera utwatsi, ahubwo rukabushinja gukorana byahafi n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.