U Burundi mu bibangamiye amahoro y’Abanyamulenge n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC- minisitiri Nduhungirehe
Igihugu cy’u Burundi byavuzwe ko kiri mu bibangamiye amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Byavugiwe mu kiganiro minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yagiranye na TV monde, aho yagaragaje ko imikoranire y’u Burundi na RDC iri mu bituma amasezerano u Rwanda na RDC byasinyanye atubahirizwa.
Yavuze ko kuba ingabo z’u Burundi n’iza RDC zigifite imikoranire imwe biri mubituma ibyo ibi bihugu byombi byemeranyije bidashyirwa mu bikorwa.
Tariki ya 27/06/2025, ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro, nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byahurijwemo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika i Washington.
Ariko kuva aya masezerano ateweho umukono, gushyira mu bikorwa ingingo ziyagize byabaye ndanze.
Nduhungirehe avuga ko ibiganiro bya Washington DC bigenda neza, ariko ko ibikorwa bya leta y’i Kinshasa bihabanye na byo, kuko ikomeje kurenga ku byari byemejwe.
Yagize ati: “Ibiganiro by’i Washington DC biri kugenda neza, ariko Ingabo za RDC ziracyarenga ku gahenge, zikarasa ibisasu buri munsi. Hari kandi imvugo zibiba urwango zibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda barimo Abanyamulenge.”
Nduhungirehe yagaragaje kandi ko kuba Leta ya Congo iri gukoresha abacanshuro b’ababanyamahanga, barimo abaturutse mu mutwe wa Blackwater n’ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 14, 000 zoherejwe mu bice bitandukanye by’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo na byo ari ikibazo kuri aya masezerano.
Ibyo yabivuze mu gihe Ingabo z’u Burundi zikomeje kwiyongera mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, aho zirimo gushinga ibirindiro mu Cyohagati nka hitwa Nyamara, Birarombili, Gitashya, Gipupu, Mikarati, Point Zero n’ahandi.
Ntakindi zigamije usibye kuburiza uburyo Abanyamulenge batuye muri iriya misozi, kuko zibangamiye ubuzima bwabo. Zibabuza kurema amasoko abonerwamo ibintu bakenera buri munsi, nk’amasabune, amavuta, isukari, imyunyu n’ibindi.
U Rwanda rwanaherukaga gusaba u Burundi kureka gukomeza imikoranire Ingabo zabwo zifitanye n’iza RDC, mu rwego rwo gufasha ibihugu byombi kubahiriza amasezerano byasinyanye.







