U Burusiya Bwatangaje Gahunda yo Kubaka Uruganda rw’Amashanyarazi ku Kwezi bitarenze 2036
U Burusiya bwatangaje umugambi mushya wo kubaka uruganda rutanga amashanyarazi rukoresha ingufu za nucléaire ku kwezi, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byabwo by’ubushakashatsi mu isanzure. Iyi gahunda yitezwe gushyirwa mu bikorwa bitarenze umwaka wa 2036, nk’uko byemejwe n’ikigo Roscosmos, gishinzwe gahunda z’ikirere muri icyo gihugu.
Iyi gahunda ije mu gihe ibihugu bikomeye ku isi bikomeje kurushanwa mu guhanga udushya no kwigarurira umwanya mu bushakashatsi bw’ikirere. Roscosmos yavuze ko uru ruganda ruzatanga amashanyarazi azashyigikira ibikorwa by’ubushakashatsi, ibyogajuru bigenzura imirimo ku kwezi (rovers), ndetse na sitasiyo mpuzamahanga y’ubushakashatsi ku kwezi, ishyirwaho ku bufatanye n’u Bushinwa.
Kuva mu 1961, ubwo Yuri Gagarin yabaga umuntu wa mbere wagiye mu isanzure, u Burusiya bwagiye bufatwa nk’ubuyoboye gahunda z’ikirere. Ariko, mu myaka yashize, icyuho hagati yabwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa u Bushinwa cyarushijeho kwiyongera, cyane cyane nyuma y’uko icyogajuru Luna-25 gisandaye ku kwezi mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2023.
Mu gihe Elon Musk akomeje kuvugurura urwego rwo kohereza ibyogajuru mu isanzure abinyujije muri SpaceX, u Burusiya bukomeje gushaka inzira yo gusubirana umwanya wabwo nk’igihangange mu bushakashatsi bwo mu isanzure.
Abasesenguzi bavuga ko kubaka uruganda rwa nucléaire ku kwezi ari intambwe ikomeye mu gutuma ibikorwa birambye ku kwezi bishoboka, bikaba n’ikimenyetso cy’igihe kizaza cy’ubushakashatsi bukozwe n’ibihugu byinshi ku bufatanye cyangwa mu buryo bw’amarushanwa.




