Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amateka akomeye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 26, 2025
in Regional Politics
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amateka akomeye.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amateka akomeye.

You might also like

Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23.

Kivu y’Amajyepfo irarumutswa abayobozi bashya gusa.

Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.

Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe ni bo basinye ku itangazo ry’amahame, ibyiswe amateka.

Nk’uko bigaragara uwo muhango wabereye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku wa gatanu tariki ya 25/04/2025, ukaba wabereye muri minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika uyobowe n’umunyamabanga wayo, Marco Rubio.

Ni umuhango waranzwe n’icyizere kubufatanye bushya bugamije guhoshya amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na RDC.

Itangazo ry’amahame ni inyandiko mpuzamahanga isinywe hagati y’impande zibiri cyangwa nyinshi, zigamije gushyiraho umurongo w’imikoranire, amahoro, no kubaka icyizere. Cyangwa se bivuze ubwumvikane rusange butanga agaciro nk’amasezerano yemewe n’amategeko, bifatwa nk’intambwe ikomeye igaragaza ubushake bwa politiki n’inzira y’ubufatanye.

Muri uwo muhango, Marco Rubio yagize ati: “Iri tangazo ni urufunguzo rwo gusubiza ibintu mu buryo. Tugamije iterambere ry’akarere kose, mu gihe twubakira ku mahoro arambye no kubahana.”

Intego ziri tangazo ryasinywe n’impande zombi, bivuze ko zemeye ibi bikurikira:

Gushimangira umuhate mu kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Gushira imbere ibiganiro aho imbaraga zari zisimbuwe n’intambara.

Gusubukura umubano w’adipolomasi hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, harimo no kongera guhura hagati y’abayobozi mu buryo buhoraho.

Gutangira inzira y’ubufatanye mu bukungu, harimo ubucuruzi, ishoramari, no gusaranganya ibikorwa remezo byo mu karere.

Gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, by’umwihariko Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu rugamba rwo kwimakaza amahoro arambye n’iterambere.

Ibi bibaye mu gihe muri iyi myaka yavuba ishyize, u Rwanda na Congo byagiye bigirana ibibazo bikomoka ku mutekano muke mu Burasizuba bwa Congo, aho imitwe nka FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda ikomeje gukorera. RDC yo ikaba ishinja u Rwanda gushyigikira M23, ibyo u Rwanda ruhakana.

Ibi bibazo byagize ingaruka ku buhahirane, umutekano w’abaturage ku mpande zombi, ndetse byakunze guteza ibihe bikomeye bya politiki byashoboraga gutuma habaho intambara nini mu karere.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika, nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’ibihugu byombi, ikomeje kwerekana ko ishishikajwe no kugera ku mahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari. Kwakira uyu muhango ni ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza ko Amerika itazarebera ko haba ihangana hagati y’ibi bihugu byombi.

Ubundi kandi Amerika yatangaje ko ishigikiye ubufatanye hagati y’u Rwanda na Congo, kandi ko yiteguye gutanga inkunga zose zishoboka zaba iza dipolomasi, iz’u bukungu, cyangwa umutekano kugira ngo uyu mugambi ugerweho.

Imiryango nka UNU, CIRGL, SADC na EAC byakiriye aya makuru nk’intambwe idasanzwe . Hari icyizere ko ibi bizagabanya amakimbirane, bikazatuma abantu bava mu buhungiro, ubucuruzi bukiyongera, n’akarere kose kakagira umutekano mwiza.

Mu gihe ibyo byakubahirizwa, u Rwanda na RDC bishobora kuba urugero rwiza ku bindi bihugu byo ku mugabane w’Afrika mu kugarura amahoro biciye mu biganiro.

Tags: AmasezeranoAmatekaRdcRwanda
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 11, 2025
0
Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23.

Umuyobozi wa MONUSCO ategerejwe i Goma kuganira na AFC/M23. Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Abibumbye ( UN) muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Bintou Keita, ategerejwe mu mujyi...

Read moreDetails

Kivu y’Amajyepfo irarumutswa abayobozi bashya gusa.

by Bruce Bahanda
June 11, 2025
0
Kivu y’Amajyepfo irarumutswa abayobozi bashya gusa.

Kivu y'Amajyepfo irarumutswa abayobozi bashya gusa. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryashyizeho abayobozi b'intara ya Kivu y'Amajyepfo, guverineri na visi guverineri....

Read moreDetails

Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.

by Bruce Bahanda
June 11, 2025
0
Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro.

Amerika na RDC byagaragaje icyo byifuza ku Rwanda kugira ngo hasinywe amasezerano y'amahoro. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zirigushyira imbaraga ku Rwanda, aho zirusaba kuvana ingabo zarwo k'u butaka...

Read moreDetails

RDC yagize icyo ivuga ku Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC.

by Bruce Bahanda
June 10, 2025
0
Kigali yafashe umwanzuro ukakaye nyuma y’uko RDC iyitambitse imbere.

RDC yagize icyo ivuga ku Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC. Abategetsi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagaragaje impungenge zikomeye nyuma y'aho u Rwanda rwikuye mu muryango...

Read moreDetails

Kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi yafashwe n’inyeshyamba.

by Bruce Bahanda
June 10, 2025
0
Kajugujugu y’Ingabo z’u Burundi yafashwe n’inyeshyamba.

Kajugujugu y'Ingabo z'u Burundi yafashwe n'inyeshyamba. Umutwe w'iterabwoba wa Al-Shabaab urwanya ubutegetsi bwo muri Somalia watangaje ko ari wo wateye igisasu gishwanyaguza kajugujugu y'igisirikare cy'u Burundi yo mu...

Read moreDetails
Next Post
Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe na M23.

Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe na M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?