U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amateka akomeye.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe ni bo basinye ku itangazo ry’amahame, ibyiswe amateka.
Nk’uko bigaragara uwo muhango wabereye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku wa gatanu tariki ya 25/04/2025, ukaba wabereye muri minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika uyobowe n’umunyamabanga wayo, Marco Rubio.
Ni umuhango waranzwe n’icyizere kubufatanye bushya bugamije guhoshya amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na RDC.
Itangazo ry’amahame ni inyandiko mpuzamahanga isinywe hagati y’impande zibiri cyangwa nyinshi, zigamije gushyiraho umurongo w’imikoranire, amahoro, no kubaka icyizere. Cyangwa se bivuze ubwumvikane rusange butanga agaciro nk’amasezerano yemewe n’amategeko, bifatwa nk’intambwe ikomeye igaragaza ubushake bwa politiki n’inzira y’ubufatanye.
Muri uwo muhango, Marco Rubio yagize ati: “Iri tangazo ni urufunguzo rwo gusubiza ibintu mu buryo. Tugamije iterambere ry’akarere kose, mu gihe twubakira ku mahoro arambye no kubahana.”
Intego ziri tangazo ryasinywe n’impande zombi, bivuze ko zemeye ibi bikurikira:
Gushimangira umuhate mu kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Gushira imbere ibiganiro aho imbaraga zari zisimbuwe n’intambara.
Gusubukura umubano w’adipolomasi hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, harimo no kongera guhura hagati y’abayobozi mu buryo buhoraho.
Gutangira inzira y’ubufatanye mu bukungu, harimo ubucuruzi, ishoramari, no gusaranganya ibikorwa remezo byo mu karere.
Gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, by’umwihariko Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mu rugamba rwo kwimakaza amahoro arambye n’iterambere.
Ibi bibaye mu gihe muri iyi myaka yavuba ishyize, u Rwanda na Congo byagiye bigirana ibibazo bikomoka ku mutekano muke mu Burasizuba bwa Congo, aho imitwe nka FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda ikomeje gukorera. RDC yo ikaba ishinja u Rwanda gushyigikira M23, ibyo u Rwanda ruhakana.
Ibi bibazo byagize ingaruka ku buhahirane, umutekano w’abaturage ku mpande zombi, ndetse byakunze guteza ibihe bikomeye bya politiki byashoboraga gutuma habaho intambara nini mu karere.
Leta Zunze ubumwe z’Amerika, nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’ibihugu byombi, ikomeje kwerekana ko ishishikajwe no kugera ku mahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari. Kwakira uyu muhango ni ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza ko Amerika itazarebera ko haba ihangana hagati y’ibi bihugu byombi.
Ubundi kandi Amerika yatangaje ko ishigikiye ubufatanye hagati y’u Rwanda na Congo, kandi ko yiteguye gutanga inkunga zose zishoboka zaba iza dipolomasi, iz’u bukungu, cyangwa umutekano kugira ngo uyu mugambi ugerweho.
Imiryango nka UNU, CIRGL, SADC na EAC byakiriye aya makuru nk’intambwe idasanzwe . Hari icyizere ko ibi bizagabanya amakimbirane, bikazatuma abantu bava mu buhungiro, ubucuruzi bukiyongera, n’akarere kose kakagira umutekano mwiza.
Mu gihe ibyo byakubahirizwa, u Rwanda na RDC bishobora kuba urugero rwiza ku bindi bihugu byo ku mugabane w’Afrika mu kugarura amahoro biciye mu biganiro.