U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.
Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, bikazakorwa muburyo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia.
Mu kuyasinya, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Charles Karamba, mu gihe RDC yo yari ihagariwe na Shaban Jaquemin Minisitiri w’umutekano mu gihugu imbere.
Byakozwe ubwo bari mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri iri kubera i Addis Ababa. Iyi nama ikaba irimo kuba uyu munsi n’ejo.
Ni nama amakuru avuga ko igamije gushyiraho ishingiro mu masezerano mpuzamahaga atandukanye ndetse n’ayahuriweho n’ibihugu byombi by’umwihariko kuva mu 2010, ajyanye no gucyura impunzi, zaba iz’abanyarwanda ziri muri RDC, n’iza RDC ziri mu Rwanda.
Igamije kandi gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo nk’uko bikubiye mu masezerano hagati y’u Rwanda na Congo, n’ingingo zasinyiwe i Doha muri Qatar hagati ya RDC na AFC/M23.
Aya masezerano basanga ari inkingi ikomeye mu gushakira aka karere amahoro, bakaba bemeranyije ko ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ari umufatanyabikorwa wizewe kandi utabogamye muri iki gikorwa, rikaba rizafasha mu kwita ku mpunzi no gukora ku buryo zigira umutuzo n’umutekano.
Muri aya masezerano, ibihugu byemeranyije ko hihutishwa itahuka ry’abanyarwanda magana atandatu bari mu nkambi y’agateganyo ya Goma.
Bumvikanye ko muri uku gucyura impunzi ku bushake habaho ubushishozi mu kugenzura ibibaranga, kugira ngo bitazasiga hari abantu badafite igihugu gakondo.
Ibihugu byombi, byumvikanye ko gucyura impunzi bigomba gushingira ku turere, aho abatahuka bakomoka, kandi bagakora kuburyo abatahutse binjizwa mu bikorwa by’iterambere by’iwabo, aho batashye.
Hagataho, ibihugu byombi byashyizeho komite bihuriyeho ishyinzwe gukurikirana iki gikorwa cy’itahuka ry’impunzi ku bushake, izaba ifite inshingano mu mwaka wa 2025 no mu mwaka utaha wa 2026.
U Rwanda rumaze imyaka irenga 20 rucumbikiye impunzi zibarirwa mu bihumbi amagana z’Abanye-Congo, kuri aba hiyongereyeho n’abandi bagihunga imirwano ishamiranyije M23 n’Ingabo za RDC, aho imaze no gusiga Leta ya Congo itakaje ibice binini byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu Yaruguru.