U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.
Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyizeho amahame abiganisha ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Aya mahame byayagiranye ku itariki ya 01/08/2025, i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Muri iki gikorwa u Rwanda rwari rugihagarariwemo n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubanyi n’amahanga n’inganda, Antoine Marie Kajangwe, mu gihe RDC yo yari ihagariwe n’inzobere mu rwego rw’ubukungu, Amerika na yo yari ihagariwe n’Umujyanama wayo mu bufatanye na Afrika, Massad Boulos.
Amerika yavuze ko aya mahame agaragaza icyerekezo gihuriweho mu gukemura ibibazo bimaze igihe mu karere k’ibiyaga bigari, no guharanira iterambere rusange.
Ibi bihugu byombi byiyemeje gukuraho burundu ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kuko bigaragara ko bigira uruhare rukomeye mu guhungabanya amahoro, umutekano n’imihembere myiza mu karere.
Bihamya ko iterambere ry’urwego rw’ingufu n’ibikorwaremezo ari ingenzi ku iterambere ry’inganda, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu iterambere ry’imiyoborere y’abaturage.
Ibi bihugu kandi byiyemeje gushakisha ahantu byafatanya, cyane cyane mu bikorwaremezo mpuzamipaka, ibyanya by’inganda bihuriyeho, ubukerarugendo bw’ambukiranya imipaka n’amasoko mpuzamahanga, hagamijwe ukwishyira hamwe kw’akarere n’iterambere rirambye nk’inkingi y’amahoro arambye.
Bikaba bigiye gukorana kugira ngo byongere umusaruro w’ingufu z’amashyanyarazi zitunganywa, kugira ngo ibikorwa by’inganda n’abaturage bigende neza.
U Rwanda na RDC byiyemeje gufatanya mu bikorwaremezo bibifitiye akamaro byombi, cyane cyane ibyo ku rwego rw’ubucuruzi, ububiko bw’ibikoresho, ibijyanye n’isakazabumenyi n’itumanaho, amasoko ndetse no kureshya ishoramari ngo baze bashore imari mu mishyinga y’akarere.
Byagaragaje ko iyi mishinga igomba guhuzwa n’umuhora wa Lobito uzubakwamo umuhanda wa gari ya moshi uhuza icyambu cya Lobito muri Angola na RDC ndetse na Zambia kugira ngo woroshye ubwikorezi.
Ibi byose Amerika irabishigikiye, kandi ni na yo yagize uruhare runini kugira ngo bibigereho.