U Rwanda rwatangaje ko biteye ikibazo kuba ingabo za SADC na Monusco bikorana na FDLR.
Ni byatangajwe n’umuvugizi w’u Rwanda w’ungirije Alain Mukuralinda, ubwo yagiranaga ikiganiro na Bwiza TV.
Kuba ingabo z’ibihugu bitandukanye zarakoranye amasezerano y’u bufatanye na leta ya perezida Félix Tshisekedi, nta kibazo biteye ku Rwanda, ariko k’urundi ruhande kuba bakorana n’umutwe ufite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, waranabigerageje, wana bikoze ubigambiriye, byo biteye ikibazo.
Yagize ati: “Ntekereza y’uko ndanahamya y’uko ari nacyo kibazo Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko kigomba gukemuka.”
Yavuze kandi ko hari ubwo bahakana ko nta FDLR iba ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko ndetse n’abayobozi bakuru batandukanye b’iki gihugu bamwe bakavuga ko ari abantu bashaje, abandi bakavuga ko ari nta ngenga bitekerezo bakigira , abandi bakavuga ko ari abantu bamabandi bari aho.
Ati: “Bamara kuvuga ibyongibyo, ubwo FDLR abayiyobora na bo bagahamagara ku maradiyo mpuzamahanga bati tarahari, turi hano dufite imbunda, bo bavuga ko ari ukurinda impunzi n’uburengenzira bwa zo, perezida w’u Rwanda aheruka kuvuga ati naganiriye na mugenzi wanjye wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Nama runaka ndamubaza nti ese uzi ko aba FDLR bahari abanza guhakana ati uhakana gute kandi uzi neza ko bari aha n’aha bafite ahantu runaka bashizeho bariyeri basoresha ageze aho arabyemera.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo rero byo rwose biteye impungenge kuba igihugu cyagirana amasezerano n’ikindi gihugu n’undi muryango mu bufatanye bavuga ko bugamije kugarura umutekano muri kariya karere hanyuma hakaza kwiyongeraho n’umutwe nk’uwo bizwi neza ko ugamije gutera cyangwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”
Bruce Bahanda.