U Rwanda rwagaragaje impamvu rusaba RDC kuganira na M23.
Ni byasobanuwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe aho yavuze ko nubwo ibibazo bya M23 ari iby’Abanyekongo ubwabo, ariko ko bigira ingaruka ku mutekano w’igihugu cye, bityo akaba ari yo mpamvu basaba ko ubuyobozi bwa Kinshasa buganira n’uyu mutwe.
Hari mu kiganiro minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Nduhungirehe yagiranye na France 24 ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 17/12/2024. Muri icyo kiganiro Nduhungirehe yabajijwe impamvu u Rwanda rukomeza gusaba ko guverinoma ya RDC igirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kandi ibibazo byabo bireba Abanyakongo. Uyu mutwe ahanini ugizwe n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Nawe asubiza avuga ko “M23 kw’ari umutwe w’Abanyekongo, ariko ko ikibazo cyayo gifatira n’umutekano w’u Rwanda, kuko hagendewe kuri iki kibazo, RDC yubatse ubufatanye bwa gisirikare, bwanashyizwemo abarwanyi ba FDLR, Wazalendo, abasirikare b’u Burundi n’abacancuro b’Abazungu, barimo abo mu Bufaransa, Romania n’abandi, kandi ko byakozwe mu rwego rwo kugira ngo barwanye uyu mutwe wa M23. Agaragaza ko bavuga ko bazayirukana bakayigeza mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, bityo ko atari ikibazo cy’Abanyekongo gusa.
Yanaboneyeho kandi kwamagana ikinyoma cyakomeje kuzamurwa cyo kuvuga ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda.
Nduhungirehe yavuze ko icyo kinyoma cyahimbwe n’abayobozi bo hejuru bo muri Leta ya Kinshasa.
Avuga ko ibibazo bya M23 bisanzwe bizwi kandi ko atari bishya, bishingiye ku bibazo by’akarengane kakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse kandi ko bigomba gushakirwa umuti urambye kugira ngo biranduke burundu.
Nduhungirehe avuga ko nta yindi nzira byanyuramo atari ibiganiro bikwiye kuba hagati ya M23 na RDC.